Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Kigali: Haburijwemo umugambi w'umusore wari ugiye gukwirakwizwa ibilo birenga 60 by’urumogi, Se aracyashakishwa

Kigali: Haburijwemo umugambi w'umusore wari ugiye gukwirakwizwa ibilo birenga 60 by’urumogi, Se aracyashakishwa

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), yafatiye mu cyuho umusore w’imyaka 23 y’amavuko wari ugiye gukwirakwiza urumogi rupima ibilo 61; aho yari ari mu Karere ka Gasabo.


Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uyu musore yafashwe ku wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2024, mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata; biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.


SP Twajamahoro yagize ati:

“Polisi yari ifite amakuru y’uko uyu musore afite mugenzi we bakorana umugezaho ibiyobyabwenge abikuye i Goma, bagahurira mu Karere ka Rubavu akoresheje inzira zitemewe, na we akabigeza ku bakiriya bo mu Mujyi wa Kigali. Ni muri urwo rwego hateguwe igikorwa cyo guta muri yombi ucyekwa, aza gufatirwa mu Mudugudu wa Kibaya saa sita z’ijoro, aho yari aparitse imodoka irimo ibilo 61 by’urumogi, yari arimo kugabanyiriza mu mifuka itandukanye ngo abone uko arugeza ku bakiriya.”


Amakuru avuga kandi ko iriya modoka yifashisha ari iya se umubyara na we ugishakishwa, bombi bakaba bafatanyaga muri ibi bikorwa byo kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge, bakabikwirakwiza mu bakiriya hirya no hino mu mujyi wa Kigali.


Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yashimye uruhare rukomeye rw’abaturage mu gutanga amakuru ku gihe hagamijwe kuburizamo ibikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge, byanatumye uru rumogi rufatwa rutaragezwa mu baturage; anaboneraho gutanga umuburo kuri buri wese ukomeje kwishora mu bikorwa byo gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ko ibikorwa byo kubashakisha no kubafata bizakomeza, kuko uretse kuba byangiza ubuzima bw’abantu, ari n’intandaro y’ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano w’Igihugu.


Kugeza ubu uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa abacyekwaho gufatanya na we ngo na bo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.


Ni mu gihe mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’Urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

 

Comment / Reply From