Dark Mode
  • Saturday, 11 May 2024

Kayonza: Ku myaka 40 ashobora gufungwa imyaka 5 kubera ibiti bisaga 170 bya Leta

Kayonza: Ku myaka 40 ashobora gufungwa imyaka 5 kubera ibiti bisaga 170 bya Leta

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Kayonza, yafashe umugabo w’imyaka 40 y’amavuko, ukurikiranyweho kwigabiza ishyamba rya Leta, akaritemamo ibiti bigera ku 174; aho bimuhamye ashobora gufungwa hagati y’imyaka itatu n’itanu.


Yafashwe ahagana ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi, afatirwa mu Murenge wa Mwiri, Akagari ka Kageyo mu Mudugudu wa Sabasengo, ari naho iryo shyamba rya riherereye.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe ari mu gikorwa cyo kwegeranya ibiti yari amaze gutema, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.


Yagize ati:

"Hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu Mudugudu wa Sebasengo, avuga ko hari umuntu wazindukiye mu ishyamba rya Leta riherereye muri uwo Mudugudu kandi ko bakimwumva aritemamo ibiti, hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, abapolisi bahageze basanga yamaze gutema ibiti byinshi, agenda abirunda ahantu hamwe, ahita atabwa muri yombi.”


Akimara gufatwa yemeye ko ibyo biti ari we wabitemye, akaba yari afite umugambi wo kubyubakisha ikiraro cy’amatungo y’umuntu wari wamuhaye ikiraka, ariko ntiyagaragaza amazina y’uwo muntu n’aho aherereye.


SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye uyu wangizaga ishyamba rya Leta afatwa, aburira abatema ibiti bya Leta n’abangiza amashyamba bose ko bigira ingaruka ku bidukikije, kandi ko bihanwa n'amategeko, anaboneraho kwibutsa ko amashyamba ya Leta nk’umutungo w’Igihugu afitiye u Rwanda n’abarutuye akamaro; bityo ko buri wese akwiriye kugira uruhare mu kuyabungabunga.


Ni mu gihe kandi yasabye abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba gusigasira umutekano wo nkingi ya mwamba y’iterambere n’ituze birambye; buri wese akumva ko afite inshingano zo gufatanya n’abandi kuwubungabunga atangira ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zikumira icyawuhungabanya cyose.


Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Mwiri kugira ngo hakorwe iperereza, mu gihe hagishakishwa n’abandi bacyekwaho gufatanya na we.


Ingingo ya 44 y'itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018 rirengera ibidukikije ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa byo gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.


Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

 

Comment / Reply From