Dark Mode
  • Saturday, 04 May 2024

Kayonza: Abagore n’abakobwa batangiye kwishakamo ibisubizo ku bikoresho by’isuku yabo

Kayonza: Abagore n’abakobwa batangiye kwishakamo ibisubizo ku bikoresho by’isuku yabo

Bamwe mu bakobwa n’abagore bo mu Karere ka Kayonza mu Burasirazuba bw'u Rwanda, bavuga ko kwidodera ibikoresho by’isuku bifashisha mu gihe cy’imihango bizwi nka pads cyangwa cotex byaborohereje, kuko ibyo baguraga mu maduka byabaga bihenze kandi nta bushobozi bafite bwo kubigura.


Mu byaro byo mu Karere ka Kayonza, ubukene butuma abakobwa kimwe n’abagore benshi bo mu miryango ikennye babura ibikoresho bifashisha mu bihe byabo by’imihango, bigatuma benshi bakoresha ibikoresho nk'amababi y’ibiti, ibice bya matelas, imyenda idafite isuku, cyangwa impapuro zikoreshwa mu musarani; ibi byose ariko bishobora kubatera ibibazo bikomeye by'ubuzima.


Mbere y’uko saa kumi n'ebyiri za mu gitondo zigera, Alice Bazizane Tuyisenge, umukobwa w'imyaka 18 y'amavuko ubana n’umuryango we mu Murenge wa Gahini; atangira kwitegura umunsi we harimo no kujya ku ishuri.
Mu byo akora mbere y’uko ajya ku ishuri, harimo kujya kuvoma amazi, aho agenda nibura ibilometero bitatu kuva no gusubira iwabo mu rugo.


Ku mwangavu Tuyisenge, gutwara injerekani mu bilometero bitatu ndetse n’indi mirimo yose yo gukora isuku mu rugo ntabwo ari ikibazo; impungenge azigira cyane iyo igihe cye cy’imihango gitangiye mu bihe by’ishuri, bityo gusiba kwiga bikaba amahitamo ye, kuko kubera ubushobozi buke atabasha kugura ibikoresho by’isuku.


Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, bamwe mu bakobwa n’abagore bo mu Karere ka Kayonza bafashe ingamba zo kwidodera ibikoresho bibafasha mu bihe by’ukwezi kwabo, kuko aribyo bihendutse.


Elena Uwizeyimana, umudozi wo mu Kagari ka Nyagitabire mu Murenge wa Gahini, ni umwe mu batangiye iki gikorwa mu mwaka wa 2021, kugira ngo akemure iki kibazo mu gace atuyemo, aho yanatangiye guhugura bagenzi be.


Avuga ko ibikoresho bikora izi pads cyangwa cotex abigura ku bacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali ku giciro kiri hejuru, dore ko abo bacuruzi nabo babitumiza mu bihugu byo hanze nka Uganda, Tanzaniya n'Ubushinwa.


Grace Ingabire ufite imyaka 23, ukomoka mu Kagari ka Karubamba, Umurenge wa Rukara, avuga ko nyuma y'ibyumweru bitatu by'amahugurwa bahawe n’Uwizeyimana, byamutwaye amezi abiri gusa kugira ngo ubu nawe abe ari inzobere mu budozi w’ibi bikoresho binafasha abagore n’abakobwa bo mu gace atuyemo.


Kugeza ubu Uwizeyimana amaze guhugura abakobwa n’abagore bagera kuri 18, akaba yibanda cyane cyane ku bataye ishuri, aho abaha ubumenyi bwo gukata imyenda no kudoda ibikoresho by’isuku y’igitsinagore, ibi bibafasha kubona ibi bikoresho ku giciro gito, dore ko ibisanzwe bigura hagati y’amafranga 1000 na 1200 y’u Rwanda, mu gihe izo bidodera zigura hagati ya 600 na 700 kandi zikaba zakoreshwa inshuro nyinshi iyo zikorewe isuku.


Uwizeyimana abahugura kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane buri Cyumweru guhera saa Mbili za mu gitondo kugera saa Saba z’amanywa; abenshi bakaba baturuka mu midugudu baturanye, mu gihe kandi atabishyuza amasomo abaha.


Naho Josiane Mukandayisenga, umubyeyi w'abana babiri utuye mu Murenge wa Murundi, avuga ko mbere yakoreshaga pads cyangwa cotex eshatu ku munsi, bivuze ko yakeneraga nibura padi 180 mu mwaka; gusa ngo ubu byaroroshye kuko ubu akoresha munsi ya kimwe cya kabiri cy’izo yari asanzwe akoresha, ibi bikamufasha gukomeza imirimo ye ya buri munsi, kuko atabura amafaranga yo kugura pads mu gihe cy’imihango.


Raporo ya banki y'isi ivuga ko mu mwaka wa 2020, nibura 20% by'abakobwa biga mu Rwanda cyane cyane abo mu bice by’icyaro, babura ku ishuri iminsi igera kuri 50 mu mwaka, ibi bigaterwa n’uko nta bikoresho bihendutse bifashisha mu gihe cy’imihango ibi bizwi nka pads cyangwa cotex.


Ni mu gihe mu mwaka wa 2019, Guverinoma y'u Rwanda yongeye ibikoresho by’isuku y’igitsinagore ku rutonde rw'ibicuruzwa byagabanirijwe umusoro ku kigero cya 18%, ni mu rwego rwo kugabanya igiciro cyabyo no korohereza ababikoresha kugira ngo babone ubushobozi bwo kubigura.

 

Comment / Reply From