Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Kayonga na Ndizihiwe bari bamwe mu bayobozi bakuru muri COGEBANQUE batawe muri yombi

Kayonga na Ndizihiwe bari bamwe mu bayobozi bakuru muri COGEBANQUE batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rumaze iminsi itanu rufunze abayobozi babiri ba Cogebanque barimo ushinzwe ubucuruzi n’undi ushinzwe ibijyanye inguzanyo, bakekwaho gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.


Abatawe muri yombi ni Joel Kayonga wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi na George Ndizihiwe ushinzwe Inguzanyo, aho RIB yatangaje ko bombi batawe muri yombi ku wa 1 Nzeri 2022, bakekwaho gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ndetse ko bigize icyaha gihanwa n’itegeko rijyanye no kurwanya ruswa.


Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Guillaume Habarugira, yemereye Igihe dukesha iyi nkuru ko abo bakozi batawe muri yombi, gusa ko banki ayobora ikomeje imirimo nta nkomyi.


Yagize ati: “Ni ukuri barafunzwe. Ntacyo twavuga kuko iperereza rigikomeje. Gusa nta kibazo kiri mu mikorere ya banki, turakomeza gukora nk’ibisanzwe.”


Kugeza ubu bombi bafungiwe kuri Station ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje ku byo bashinjwa.


Amategeko y’u Rwanda asobanura ko byitwa ko umuntu yakoze icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro iyo umuntu ufite ububasha bwo gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro, mu rwego rwa Leta cyangwa ikigo cyigenga, sosiyete, koperative, umuryango utari uwa Leta ufite ubuzimagatozi; awukoresha mu byo utateganyirijwe, awureka cyangwa atawitaho ukononekara cyangwa awukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.


Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

 

Comment / Reply From