Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

Karanganwa ashobora gufungwa imyaka 2 cyangwa agacibwa ihazabu ya miliyoni 5 kubera Mukorogo

Karanganwa ashobora gufungwa imyaka 2 cyangwa agacibwa ihazabu ya miliyoni 5 kubera Mukorogo

Ku wa Mbere tariki ya 10 Ukwakira 2022, Polisi y’ u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Nyarugenge, ryafashe umugore wacuruzaga amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka Mukorogo, aho iki cyaha cyamufungisha imyaka 2 cyangwa agacibwa ihazabu ya miliyoni 5.


Uwafashwe ni uwitwa Karanganwa Jeanine ufite imyaka 40 y’amavuko, akaba yarafatiwe mu Kagari ka Kiyovu, mu Murenge wa Nyarugenge afite amacupa 121 y’ubwoko butandukanye bw’amavuta ya Mukorogo.


Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko kugira ngo uyu mugore afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.


Yagize ati:

”Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya Magendu bahawe amakuru yizewe n’umuturage avuga ko hari umuntu abonye agemurira amavuta yo kwisiga atemewe, umwe mu bacuruzi bakorera mu mujyi ahazwi nka Downtown. Abapolisi bahise bihutira kuhagera, basatse iduka rye basangamo amacupa 121 y’amavuta yangiza uruhu atandukanye nibwo bayafashe nawe arafungwa.”


Amaze gufatwa yavuze ko ayazanirwa n’abacuruzi bayakura mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakagenda bayaranguza mu maduka.


CIP Twajamahoro yashimiye umuturage watanze amakuru yatumye aya mavuta afatwa, yihanangiriza abakomeje gucuruza bene aya mavuta yakumiriwe ku masoko yo mu Rwanda bitewe n’ingaruka zayo ku bayisiga kandi ko Polisi ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage, bahagurukiwe kandi bazafatwa.


Amoko y’amavuta agera ku 1,342 yakumiriwe gucururizwa mu Rwanda bitewe n’ibinyabutabire bya Mercure na Hydroquinone biri mu biyagize byangiza uruhu, rugatakaza ubushobozi kamere bwarwo bwo kururinda kwangizwa n’imirasire y’izuba.


Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko kwisiga ayo mavuta igihe kirekire bitera gutakaza ubushobozi bwa bimwe mu bice bigize umubiri, ndetse no kwangirika kw’impyiko n’umwijima kandi ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutangira kwereruka.


Karanganwa yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyarugenge kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.


Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanda ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.


Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 


Source:www.police.gov.rw

Karanganwa ashobora gufungwa imyaka 2 cyangwa agacibwa ihazabu ya miliyoni 5 kubera Mukorogo

Comment / Reply From