Dark Mode
  • Tuesday, 07 May 2024

Inkomezabigwi z’i Gicumbi zakoze ibikorwa bifite agaciro gasaga Miliyoni 103 z’amafaranga y’u Rwanda

Inkomezabigwi z’i Gicumbi zakoze ibikorwa bifite agaciro gasaga Miliyoni 103 z’amafaranga y’u Rwanda

Mu gihe bari ku Rugerero, urubyiruko 1412 rurangije amashuri yisumbuye mu Karere ka Gicumbi, rwakoze ibikorwa bitandukanye mu Itorero Inkomezabigwi icyiciro cya cumi; bifite agaciro ka miliyoni zisaga 103 z’amafaranga y’u Rwanda, basabwa gukomeza ubukangurambaga muri gahunda za Leta.

Mu bikorwa uru rubyiruko rwakoze harimo kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda ireshya na Kilometero zigera kuri 56, inzu 28 z’abatishoboye, basannnye ubwiherero bugera ku 105 banakora uturima tw’igikoni dufasha kurwanya imirire mibi tugera ku 2,115.

Ibindi bishimira bagezeho ni uko basannye inzu z’abatishoboye zigera kuri 99, banakurungira inzu zasaga nabi zigera kuri 217, mu rwego rwo gufasha abatishoboye cyane cyane abari mu zabukuru badafite imbaraga zo kubyikorera, nk’uko Igihe yabyanditse.

Umunsi wo gusoza urugerero wabereye mu murenge wa Giti, aho Umunyambanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Bisengimana Janvier yashimye cyane uruhare uru rubyiruko rwagize mu guhindura imyumvire y’abaturage.

Muri uyu Murenge wa Giti, Inkomezabigwi zakoze ibikorwa bifite agaciro ka miliyoni zisaga eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, harimo no kubakira inzu abaturage bane, zinaremera kandi umuturage utishoboye inzu agomba guturamo, ndetse zinatanga ibiribwa ku muturage ugomba gufashwa nawe akazamuka mu iterambere.

Uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Gicumbi, Basesayose Telesphore, avuga ko urubyiruko ayoboye rushishikajwe cyane no guhindura imibereho y’abaturage babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, bakaba kandi bariyemeje gukomeza kurwanya igwingira binyuze mu bukangurambaga bwo gutanga amagi ku bana bato, bikaba byiyongera ku mata bahabwa.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bwana Mbonyintwari Jean Marie Vianney yashimiye uru rubyiruko ku bikorwa byiza rwakoze, arusaba gukomeza gufasha guhindura imyumvire y’abaturage muri gahunda zitandukanye.

Visi Meya Mbonyibtwari ati:

“Uru byiruko dukomeje gufatanya mu iterambere ry’igihugu. N’ubwo mwigishije abaturage kugira isuku no kurwanya imirire mibi, mukomereze kuri iyi gahunda yo gutanga igi ku mwana, kuko tugiye kujya turemera abaturage inkoko, kuko amagi ari mu bifite intungamubiri zihagije ku bana’’.

Intore zasoje Urugerero rw’Inkomezabigwi, icyiciro cya cumi mu Karere ka Gicumbi zigera ku 1412, bakaba bari batangiye itorero kuva tariki 14 Ugushyingo 2022 barisoza tariki 14 Gashyantare 2023, mu gihe tariki 24 Gashyantare 2023 ari bwo bamuritse ibikorwa bakoze.

Inkomezabigwi z’i Gicumbi zakoze ibikorwa bifite agaciro gasaga Miliyoni 103 z’amafaranga y’u Rwanda
Inkomezabigwi z’i Gicumbi zakoze ibikorwa bifite agaciro gasaga Miliyoni 103 z’amafaranga y’u Rwanda
Inkomezabigwi z’i Gicumbi zakoze ibikorwa bifite agaciro gasaga Miliyoni 103 z’amafaranga y’u Rwanda
Inkomezabigwi z’i Gicumbi zakoze ibikorwa bifite agaciro gasaga Miliyoni 103 z’amafaranga y’u Rwanda
Inkomezabigwi z’i Gicumbi zakoze ibikorwa bifite agaciro gasaga Miliyoni 103 z’amafaranga y’u Rwanda

Comment / Reply From