Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Inka esheshatu za Mugiraneza w’i Nyagatare zakubiswe n’inkuba zirapfa, abaturage basabwa ubwishingizi bw'amatungo

Inka esheshatu za Mugiraneza w’i Nyagatare zakubiswe n’inkuba zirapfa, abaturage basabwa ubwishingizi bw'amatungo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nzeri 2022, mu mvura nyinshi yaguye mu Mudugudu wa Karuhozi, mu Kagari ka Mbale mu Murenge wa Karangazi w’Akarere ka Nyagatare; inka esheshatu z’umuturage witwa Mugiraneza Martin zakubiswe n’inkuba zihita zipfa.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesi Hope, yabwiye Igihe ko koko izi nka zakubiswe n’inkuba izisanze mu rwuri zihita zipfa, asaba aborozi gushyira inka mu bwishingizi kugira ngo nizigira ikibazo bajye bishyurwa.


Yagize ati:

“Turashishikariza aborozi gushyira inka mu bwishingizi kuko byabafasha mu gihe habaye ikibazo nk’iki kudahomba burundu, ubu rero ikiribukurikire ni ugufashanya mu buryo busanzwe abantu bakagira umutima w’impuhwe ni gushyigikira uwagize ibibazo agatabarwa.”


Akarere ka Nyagatare kamaze iminsi gapfusha inka nyinshi zikubitwa n’inkuba, aho nka tariki 7 Nzeri 2022, nabwo inkuba yakubise inka ze enye z’umuturage wo mu Murenge wa Rwempasha, mu gihe na tariki 14 Kanama 2021, hari undi muturage witwa Kobusingye Scovia wapfushije inka icyenda zikubiswe n’inkuba.

 

Comment / Reply From