Dark Mode
  • Friday, 03 May 2024

Ingabo zishinzwe kugarura amahoro muri RDC zishe zirashe abaturage batatu!

Ingabo zishinzwe kugarura amahoro muri RDC zishe zirashe abaturage batatu!

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gashyantare 2023, ingabo za ONU zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (MONUSCO), zishe zirashe abaturage batatu mu gitero cyibasiye imodoka zazo.


Ni igitero cyibasiye uruhererekane rw’imodoka z’ingabo za ONU ahitwa Munigi muri kilometer zirindwi (7Km) mu Majyaruguru uvuye i Goma; aho mu itangazo yasohoye, MONUSCO yayatangaje ko aba baturage bateze izo modoka zari zivuye i Kiwanja zerekeza i Goma, bashyira amabuye manini mu muhanda, bakanatwika enye muri zo.


Iryo tangazo rivuga kandi ko aba baturage batangiye kwigabiza izi modoka bazisahura, abasirikare ba MONUSCO nabo bagerageza kuzirinda, muri uko gushyamirana hagapfa abaturage batatu, aho bamwe mu babonye ibyabaye bavuga ko abasirikare ba MONUSCO barashe amasasu nyayo kuri aba baturage bariho basahura ibiri muri izo modoka, zari zashyiriye ubufasha abantu bavuye mu byabo kubera imirwano zigarutse i Goma.


Abaturage muri aka gace bamaze iminsi bigaragambya bamagana ingabo z’ibihugu by’akarere ka Africa y’Iburasirazuba (EACRF), hamwe n’ingabo za MONUSCO, zose bashinja kunanirwa kugarura amahoro, aho imyigaragambyo mu Mujyi wa Goma yabayemo ibikorwa byo gusenya no gusahura byaguyemo abantu nibura babiri; umutwe wa M23 ukavuga ko ibi byibasiye ibikorwa by’Abatutsi b’Abanyecongo.


Ni mu gihe kandi MONUSCO yanatangaje ko iperereza izakorana n’abategetsi ba Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ari ryo rizerekana ibyabaye kuri izi mfu zibabaje.

 

Comment / Reply From