Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Ibihugu 7 byagize uruhare mu ifatwa rya Fulgence Kayishema nyuma y’imyaka 20 ashakishwa

Ibihugu 7 byagize uruhare mu ifatwa rya Fulgence Kayishema nyuma y’imyaka 20 ashakishwa

Fulgence Kayishema, umwe mu bashakishwa kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yafatiwe muri Afurika y’Epfo nyuma y’igihe kinini yihisha ubutabera, Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, ashimira Interpol n’ibihugu 7 byagize uruhare mu ifatwa rye.


Fulgence Kayishema yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, ni mu gikorwa inzego z’ubutabera za Afurika y’Epfo zakoze zifatanyije n’Ubushinjacyaha bukuru bwa IRMCT.


Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, yagize ati:

 

“Fulgence Kayishema yari yaratorotse imyaka irenga 20. Ifatwa rye ryemeza ko amaherezo azakurikiranwa n’ubutabera kubera ibyaha aregwa. Itsembabwoko ni cyo cyaha gikomeye muri kamere y’ibyaha mu bantu. Umuryango mpuzamahanga wiyemeje ko abarikoze bazakurikiranwa kandi bagahanwa. Iri fatwa ni uburyo bufatika bwerekana ko gukurikirana abanyabyaha bidahagarara kandi ko ubutabera buzakorwa, n’ubwo byatwara igihe kingana iki.”


Yakomeje avuga ko iperereza ryimbitse ryatumye ifatwa rya Kayishema rishoboka, ryanyuze mu bufatanye bwa Afurika y’Epfo hamwe n’itsinda ryashyizweho na Perezida Ramaphosa, kugira ngo rifashe itsinda rya IRMCT gukurikirana iyi dosiye.


Umushinjacyaha Brammertz kandi yashimye inzego zishinzwe iperereza zo mu gace ka Eastern Cape muri Afurika y’Epfo, Interpol yo muri icyo gihugu na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ya Afurika y’Epfo.


Ati:

 

“Ubuhanga bwabo budasanzwe, gukomera n’ubufatanye byari ingenzi kugira ngo iyi ntsinzi igerweho.”


Yashimiye kandi inzego zo mu bihugu birimo Eswatini, Mozambique yagiye anyuramo mu bihe bitandukanye yarahinduye amazina, ndetse n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda hamwe n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’u Bwongereza ku bufasha batanze.


Ati:

 

“Ifatwa rya Kayishema ryongeye kwerekana ko ubutabera bushobora kuboneka, uko ikibazo cyaba kimeze kwose, binyuze mu bufatanye hagati y’inzego mpuzamahanga n’inzego zo mu bihugu zishinzwe ubugenzabyaha.”


Kayishema Fulgence yari Umupolisi muri Komini Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye, aho abamuzi bamugaragaza nk’umuntu wagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Kiliziya i Nyange, dore ko ngo ari nawe wafatanyije n’Umupadiri wayoboraga Kiliziya y’i Nyange mu kwica abatutsi benshi bari bahahungiye.


Kayishema yayoboye Ingabo n’Interahamwe zitera Kiliziya ziyijugunyaho za gerenade ndetse zitwaza imihoro zigiye gutsemba Abatutsi; aho byaje kurangira abarenga ibihumbi 2000 bari bahahungiye bahicirwa.


Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean de Damascene, yavuze ko n’ubwo itabwa muri yombi rya Kayishema ryatinze, ariko ko intambwe itewe ari nziza.


Ati:

 

“N’ubwo byatinze ko Fulgence Kayishema afatwa ngo abe yaragejejwe mu butabera hamwe na bagenzi be bafatanyije gukora Jenoside i Nyange barimo Padiri Seromba Athanase wakatiwe igifungo cya burundu, Gaspard Kanyarukiga wakatiwe imyaka 30 na Grégoire Ndahimana wakatiwe gufungwa imyaka 25, ni byiza ko na Kayishema iherezo afashwe bityo ubutabera bugatangwa.”


Dr Bizimana yakomeje avuga ko kugeza abakoze Jenoside mu butabera bari baracitse igihugu, ari intambwe ikomeye mu kurwanya ingeso yo kudahana yokamye u Rwanda hagati ya 1959 na 1994, kandi ko binafasha mu gukomeza kubaka ubumwe bw’abanyarwanda no guha icyizere urubyiruko.


Yongeyeho ati:

 

“Ikindi ni uko ari icyomoro ku barokokeye i Nyange bahoraga bifuza ubutabera ku byaha Kayishema Fulgence akurikiranyweho.”


Guverinoma y’u Rwanda yashimye ifatwa rya Kayishema Fulgence


Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo ku nkuta ze nkoranya mbanga yagize, ati:

 

“ Turashima Ibiro by’Umushinjacyaha wa IRMCT byakoranye n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda hamwe n’inzego za Afurika y’Epfo mu guharanira ko Fulgence Kayishema ukekwaho ibyaha bya Jenoside agezwa imbere y’ubutabera.”


Makolo yavuze ko nyuma y’imyaka igera kuri 30, hakiri abantu benshi bakekwaho ibyaha bya Jenoside bihishe mu bice bitandukanye by’Isi kandi ko u Rwanda rukomeje gusaba ko batabwa muri yombi.


Ati:

 

“Tuzakomeza gukorana n’ibihugu by’abafatanyabikorwa bacu hamwe n’inzego mu guharanira ko baryozwa ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”


Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye, yavuze ko ari inkuru nziza kuba uyu mugabo atawe muri yombi, asaba ko yazana mu Rwanda akaba ariho aburanira.


Ati:

 

“Iyo umuntu afashwe akaburanishwa ni byiza, ariko buriya umuntu wari ukeneye ubutabera akwiye kumenya ko yabuhawe, kumenya ko bwatanzwe no ukubigiramo uruhare. Iyo bitakozwe hari igice cy’ubutabera kiba cyatakaye. Ni byiza ko aba bantu hajya hakorwa ibishoboka byose bakazanwa mu gihugu bakaburanishwa n’imanza zabo zigakurikiranwa.”


Kayishema ari mu bazanye imashini yo gusenyera hejuru Kiliziya ya Nyange Abatutsi bari bayihungiyemo, nyuma iyo mashini ikagenda ica hejuru y’imirambo.


Ni mu gihe biteganyijwe ko Fulgence Kayishema wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yitaba urukiko ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023 ruri i Cape Town.

 

Comment / Reply From