Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Gicumbi: Umugabo akurikiranyweho gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 58

Gicumbi: Umugabo akurikiranyweho gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 58

Tariki ya 15 Nyakanga 2022, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi, rwagejeje imbere y’Urukiko umugabo ukurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukecuru w’imyaka 58 y'amavuko.


Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko, asanzwe atuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Gatwa, icyaha akurikiranyweho yagikoze tariki 24 Werurwe 2022, ubwo yari agiye kugama imvura ageze mu rugo asanga umukecuru yicaye ku buriri ahita amusunikiraho baragundagurana ariko amurusha imbaraga aramusambanya.


Icyo gihe bivugwa ko yanamurumye ijisho akamukomeretsa bikomeye, arangije ahita atoroka.


Mu kwiregura kwe, uregwa yemera icyaha akagisabira imbabazi, kandi akemera ko yagikoze azi ko gihanwa n’amategeko, ari na yo mpamvu yahise atoroka akaza gufatirwa ku kindi cyaha yari yakoze.


Uyu mugabo naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa igihano cy’igifungo hagati y’imyaka 10 na 15 n’ihazabu hagati ya 1.000.000 na 2.000.000 nk’uko giteganywa mu ngingo ya 134 y’itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


Ni mu gihe biteganijwe ko uru rubanza ruzasomwa ku wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022.

 

Comment / Reply From