Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Gicumbi-Rubaya: Abahoze bakora uburembetsi bavuga ko batazabusubiramo ukundi

Gicumbi-Rubaya: Abahoze bakora uburembetsi bavuga ko batazabusubiramo ukundi

Nyuma y’igihe bishora mu bikorwa by’uburembetsi, abahoze babukora batuye mu Murenge wa Rubaya w’Akarere ka Gicumbi bavuga ubu bamerewe neza nyuma yo guhangirwa imirimo, bagashimira Leta ndetse bakanasaba uwaba afite imyumvire yo kuba yabukora kubireka, kuko nta cyiza azabubonamo.

Ibi ni ibyo batangaje ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, ubwo basurwaga n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’abakozi n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wari umushyitsi mukuru, ari kumwe na Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Umuyobozi mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Bwana Nzabonimpa Emmanuel n’abamwungirije, ndetse n’abahagariye Ingabo na Polisi mu Ntara y’amajyaruguru no mu Karere ka Gicumbi; ni mu rwego rwo guhanga imirimo iteza imbere abaturage by’umwihariko abatuye mu Mirenge yegereye imipaka.

Abahoze bakora uburembetsi ubu bakora umuhanda uhuza Akagari ka Gihanga n’aka Gishambashayo two mu Murenge wa Rubaya, bavuga ko nta cyiza cyabwo kuko bahuriragamo n’ingorane zitandukanye zirimo kwamburwa, gukubitwa, gufungwa no gufatwa ku ngufu, bagashima Leta yabatekerejeho ikabaha icyo gukora kugira ngo biteze imbere.

Uwitwa Hategekimana Innocent wo mu Kagari ka Gishambashayo mu Mudugudu wa Karambo yagize ati: ”Twahoze tujya i Bugande kwikorera Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge, abayobozi baza kutwegera baduha akazi ko gukora mu muhanda, ubu sinkisubira mu Bugande, sinkinywa ibiyobyabwenge, kandi ubuzima rwose bwarahindutse.”

Mukanziriki Florance ati: "Twarahohoterwaga bidasanzwe bakatwambura, bakadukubita, bakadufata ku ngufu n’ibindi bibi byinshi; ariko kuva natangira gukora mu muhanda ubuzima bwarahindutse ubu ndi umugore uhahira urugo rwanjye n’abana banjye bameze neza kuko umutware(umugabo) wanjye arafunze kuko yari umurembetsi nomero ya mbere.”

Aba bose bahuriza ku kuba gukora mu muhanda bahembwa amafaranga ibihumbi bibiri y’u Rwanda(2,000frw) ku munsi, bibafasha mu buzima bwa buri munsi, aho ngo batunze imiryango yabo, bitangira ubwisungane mu kwivuza(mutuelle de sante), bakishyurira abana ishuri, bakagura amatungo atandukanye n’ibindi, ndetse ngo baranizigamira kugira ngo akazi bakora mu muhanda nikarangira bazashobore gukomeza kwibeshaho badasubiye mu ngeso mbi z’uburembetsi.

Banagira inama kandi abantu bose batekereza kwishora mu burembetsi ko babizinukwa, bakabireka kuko nta cyiza bazakurayo uretse guhohoterwa, bakabasaba gukorera ibikorwa bibateza imbere mu gihugu cyabo kuko gifite umutekano usesuye, banaboneraho gushima Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabatekerejeho akabakura mu ngeso mbi akabaha akazi gatuma biteza imbere bakabaho neza.

Ni mu gihe avuga uko bahitamo abakora aka kazi ko mu muhanda, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, Bwana Bangirana Jean Marie Vianney yavuze ko bashingira ku kuba umuturage yarahoze akora uburembetsi.

Yagize ati: ”Umubare munini wa bariya baturage ni abagaragaraga mu bikorwa by’uburembetsi n’ubucuruzi bwa magendu, bakora ibyaha byo kwambukiranya imipaka. Impamvu nyamukuru ikaba ari uko nta kazi babaga bafite, ibi rero biri muri gahunda Leta yashyizeho ishyira imbaraga muri iyi mirenge yo ku mupaka kugira ngo za mpamvu ztumaga abaturage bambuka umupaka bakagirirwa nabi kubera ko babuze akazi mu gihugu ziveho. Uyu muhanda rero ni umwe mu mishanga yashyizweho iha abaturage akazi kandi unabafashe kwiteza imbere no gutera imbere mu bikorwa remezo.”

Avuga ku ngurane zaba zaratanzwe ahanyujijwe uyu muhanda, Gitifu Bangirana yavuze ko uyu muhanda w’umugenderano waturutse mu byifuzo by’abaturage ubwabo kuko bashakaga kugerwaho n’iki gikorwaremezo, byatumye bicarana n’ubuyobozi biyemeza gutanga igice cy’ubutaka bwabo kugira ngo umuhanda uhangwe, bityo rero nta ngurane basabye kuko ni ubushake bwabo, biyemeje ko umuhanda uhanyura.

Umuhanda Gihanga-Gishambashayo urimo gukorwa hagendewe ku guhanga imirimo iha abaturage akazi bakiteza imbere, ufite uburebure bwa Kilometero eshanu na metero Magana atatu(5.3KM), ukaba niwuzura witezweho kuzongera ubuhahirana hagati y’utugari twa Gihanga na Gishambashayo two mu Murenge wa Rubaya w’Akarere ka Gicumbi.

Andi mafoto yaranze iki gikorwa:

Comment / Reply From