Dark Mode
  • Saturday, 04 May 2024

Gen James Kabarebe ayoboye abasirikare 1025 basezerewe na Perezida Kagame barimo 12 bari ku rwego rwa Jenerali

Gen James Kabarebe ayoboye abasirikare 1025 basezerewe na Perezida Kagame barimo 12 bari ku rwego rwa Jenerali

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yemeje ikiruhuko cy’izabukuru ku basirikare bakuru bafite ipeti rya Jenerali barangajwe imbere na James Kabarebe, ndetse n’abandi basirikare b’amapeti atandukaye bose hamwe bagera ku 1025.


Mu bafite ipeti rya Jenerali basezerewe barimo Gen James Kabarebe wakoze imirimo itandukanye nko kuba Umugaba mukuru w’ingabo, Minisitiri w’ingabo, ubu akaba yari Umujjyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano, hakaba Gen Fred Ibingira, Lt Gen Charles Kayonga nawe wigeze kuba Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi.


Hasezerewe kandi Maj Gen Martin Nzaramba, Maj Gen Eric Murokore, Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba na Maj Gen Albert Murasira wigeze kuba Minisitiri w’ingabo, ubu akaba ari Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.


Mu bandi bari ku rwego rwa Jenerali bashyizwe mu kiruho cy’izabukuru barimo Brig Gen Chris Murari, Brig Gen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro.


Ni mu gihe kandi Perezida Kagame yanemeje ikiruhuko cy’izabukuru ku basirikare bakuru 83, Abofisiye bato 6, Abasirikare bandi 86, hakaza 678 basoje amasezerano y’akazi, ndetse n’abagera ku 160 basezerewe kubera ibibazo by’ubuzima(uburwayi).

Gen James Kabarebe ayoboye abasirikare 1025 basezerewe na Perezida Kagame barimo 12 bari ku rwego rwa Jenerali

Comment / Reply From