Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Gatsibo: Ibikorwa by’urugerero byitezweho kunganira ingengo y’imari y’Akarere.

Gatsibo: Ibikorwa by’urugerero byitezweho kunganira ingengo y’imari y’Akarere.

Kimwe n’ahandi mu turere, ku wa Mbere taliki ya 14 Ugushyingo 2022, mu Karere ka Gatsibo hatangijwe urugerero rudaciye ingando rw’inkomezabigwi icyiciro cya 10, aho ibikorwa by’intore byitezweho kunganira ingengo y’imari y’Akarere nk’ibisanzwe buri mwaka.

Ni urugerero rufite insanganyamatsiko igira iti: ‘Duhamye umuco w’ubutore ku rugerero twimakaza ubumwe n’ubudaheranwa’, aho urubyiruko rusoje amashuri yisumbuye rwahurijwe hamwe mu Tugari rukomokamo tw’Akarere ka Gatsibo bakora urugerero.

Ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, urugerero rudaciye ingando rwatangirijwe mu kagari ka Mugera mu Murenge wa Gatsibo aho ubuyobozi bw’Akarere burangajwe imbere n’ Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Mukamana Maceline, abaturage biganjemo urubyiruko n’inzego z’umutekano basije ikibanza kizubakwamo ibiro by’akagari ka Mugera.

Visi Meya Mukamana yavuze ko biteze umusaruro mwiza ku rugerero rudaciye ingando bazakora mu gihe cy’amezi 3, ni ukuvuga kuva tariki 14 Ugushyingo 2022 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2023.

Kuri uyu munsi w’itangira ry’urugerero rudaciye ingando, abatozwa basinyanye imihigo n’Ubuyobozi bw’Umurenge n’utugari ku bikorwa bateganya gukora mu gihe cy’amezi atatu urugero ruzamara, aho ibikorwa biteganyijwe gukorwa ari ibizana ibisubizo by’ibibazo abaturage bahura nabyo birimo kubaka no gusana amazu y’abatishoboye, kubaka ubwiherero, uturima tw’igikoni, gusubiza abana mu ishuri n’ibindi.

Akarere ka Gatsibo gafite abatozwa 979 barimo abahungu 503 n’abakobwa 476, aho batorezwa mu byanya by’ubutore 69 biri hirya no hino muri aka Karere gaherereye mu Ntara y’Iburasirazuba.

Amwe mu yandi mafoto yaranze iki gikorwa:

Gatsibo: Ibikorwa by’urugerero byitezweho kunganira ingengo y’imari y’Akarere.
Gatsibo: Ibikorwa by’urugerero byitezweho kunganira ingengo y’imari y’Akarere.
Gatsibo: Ibikorwa by’urugerero byitezweho kunganira ingengo y’imari y’Akarere.
Gatsibo: Ibikorwa by’urugerero byitezweho kunganira ingengo y’imari y’Akarere.
Gatsibo: Ibikorwa by’urugerero byitezweho kunganira ingengo y’imari y’Akarere.

Comment / Reply From