Dark Mode
  • Thursday, 09 May 2024

Gatsibo: Hatewe ibiti 20, 451 mu birenga Miliyoni n’igice biteganijwe mu mezi atatu

Gatsibo: Hatewe ibiti 20, 451 mu birenga Miliyoni n’igice biteganijwe mu mezi atatu

Ubwo hakorwaga umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira(10)/2023, mu Karere ka Gatsibo hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba, ahatewe ibirenga ibihumbi 20 mu birenga Miliyoni n’igice biteganijwe mu mezi atatu.


Ni igihembwe cyatangijwe ku wa Gatandatu taliki ya 28 Ukwakira 2023 bikaba bitegenijwe ko kizasozwa mu mpera z’Ukuboza 2023, aho ku rwego rw’Akarere hatewe ibiti kuri hegitari 10 mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Nyagahanga mu Murenge wa Gatsibo.


Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yakanguriye abaturage kwirinda kwangiza ibidukikije ahubwo bakarushaho kubungabunga ibiti n’amashyamba birinda ubutayu aho batuye.


Meya Gasana yakomeje agira ati:

 

‘’Ibi biti twateye ku musozi wa Rugarama ndetse n’ibindi byatewe mu mirima y’abaturage hirya no hino ni ibyanyu, nibikura nimwe muzabisarura, ubwo rero murasabwa kubibungabunga neza kugira ngo bikure.”


Ni mu gihe bamwe mu baturage bitabiriye igikorwa cyo gutera ibiti, bavuze ko mu myaka 3 gusa iri imbere bazaba basarura ibyo biti babibonamo amafaranga abateza imbere.


Ku ikubitiro, mu Karere ka Gatsibo hose hatewe ibiti ibihumbi 20,451 birimo iby’ishyamba n’ibivangwa n’imyaka, ni mu gihe biteganyijwe ko kugeza mu Ukuboza 2023, muri aka Karere hazaba hamaze guterwa ibiti bigera kuri 1,819,164; birimo ibivangwa n’imyaka, amashyamba n’iby’imbuto.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

 

Gatsibo: Hatewe ibiti 20, 451 mu birenga Miliyoni n’igice biteganijwe mu mezi atatu
Gatsibo: Hatewe ibiti 20, 451 mu birenga Miliyoni n’igice biteganijwe mu mezi atatu
Gatsibo: Hatewe ibiti 20, 451 mu birenga Miliyoni n’igice biteganijwe mu mezi atatu
Gatsibo: Hatewe ibiti 20, 451 mu birenga Miliyoni n’igice biteganijwe mu mezi atatu

Comment / Reply From