Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Gatsibo: Abasenateri basabye ubuyobozi kurushaho gusobanurira abaturage ibibakorerwa

Gatsibo: Abasenateri basabye ubuyobozi kurushaho gusobanurira abaturage ibibakorerwa

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, Abasenateri bo muri Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda, basuye Akarere ka Gatsibo, bashima uburyo abaturage basobanurirwa bakanagira uruhare mu bibakorerwa, banagira inama ubuyobozi aho bwashyiramo ingufu.

 

Ni uruzinduko Senateri Uwera Pelagie na Senateri Nsengiyumva Fulgence bo muri Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, bakoreye i Gatsibo hagamijwe kumenya uruhare rw’abaturage n’abafatanyabikorwa mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ibikorwa by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, aho bashingiye kuri raporo y’ihame remezo ry’imiyoborere myiza Leta yiyemeje n’uko bishyirwa mu bikorwa, aho hari ahagaragaye ko abaturage banenga uburyo bikorwa.

 

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Bwana Richard Gasana, yagaragarije aba Basenateri uruhare rw'abaturage n'abafatanyabikorwa mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y'ibikorwa biteza imbere abaturage, mu gihe Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo, Bwana Sibomana Saidi, yabagaragarije uburyo abaturage bagira uruhare mu itegurwa ry'igenamigambi ry'Akarere buri mwaka, n'uburyo ubuyobozi bumenyekanisha ibikorwa byabonye ingengo y'imari.

 

Ni mu gihe Senateri Uwera Pelagie yavuze ko mu bigaragara ubufatanye buhari kuva ku Karere ahari igenemigambi rishingirwaho, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage.

 

Ati:

“Ubufatanye burahari haba kuva ku rwego rw’Akarere ahari igenamigambi rishingirwaho kugira ngo bigere ku muturage, n’abafatanyabikorwa bakagira iteganyabikorwa n’uko barishyira mu bikorwa byabo, batugaragarije ko bafatanya; ariko n’umuturage nawe twabonye aho inzego zimwegera kuko ibyo byose kugira ngo Akarere kabikore habaho gukusanya ibitekerezo bye haba mu muganda, mu nteko z’abaturage no kubinyuza muri Njyanama”.

 

Yakomeje avuga ko igikenewe gushyirwamo imbaraga ari ugusobanurira abaturage inzira ziba zakoreshejwe, no kumenya ko bahagarariwe binyuze muri nama Njyanama.

 

Ati:

“Igikenewe gushyirwamo imbaraga ni ukugira ngo umuturage asobanukirwe ko za nzira zose ziri aho ari ho ijwi rye riba ryanyuze. N’umuturage unenga ni uko aba atazi ko Umujyanama mu nama Njyanama aba amuhagarariye, bya bitekerezo byakusanyijwe bigahabwa Njyanama y’Akagari bikazamuka mu Murenge aba amuhagarariye. Icyo twabonye rero ni uko hakiri icyuho mu gusobanurira abaturage kugira ngo basobanukirwe impamvu mu byifuzo byinshi batanze hatoranijwemo bimwe bikwiriye”.

 

Senateri Uwera yavuze kandi ko basanze gusobanurira abaturage bisanzwe bikorwa, ariko bikwiye kongerwamo imbaraga kugira ngo umuturage ahindure imyumvire asobanukirwe amenye ngo ‘Iyo ntanze igitekerezo mu muganda kikagenda kikagera ku Mujyanama natoye umpagarariye aho yakigeza hose nubundi ni bya bitekerezo byanjye’.

 

Asoza avuga ko basanze Akarere ka Gatsibo kabikora yewe biri no ku rwego rushimishije ugereranije n’ahandi n’ubwo bitari ijana ku ijana(100%), ariko abasaba kurushaho kubinoza kugira ngo ubushakashatsi butaha butazasanga byarasubiye inyuma, na cyane ko intego ari ukuzamura uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa.

 

Nyuma yo kuganira n'Ubuyobozi bw'Akarere, Senateri Uwera Pelagie na Senateri Nsengiyumva Fulgence bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Mukamana Marceline, basuye ikigo nderabuzima cya Nyagihanga gifite inzu y'ibyariro nshya, yubatswe ku bufatanye n'Umufatanyabikorwa Food for the Hungry.

 

Mu myaka 6 ishize (ni ukuvuga kuva 2017-2023), abafatanyabikorwa b'Akarere ka Gatsibo bunganiye ingengo y'imari y'Akarere agera kuri Miliyari 33,408,105,803 z'amafaranga y'u Rwanda, yashowe mu bikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage.

 

Ni mu gihe iyi gahunda y’Abasenateri bo muri Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere basuye Akarere ka Gatsibo, izakorerwa mu Turere dutatu twatoranijwe muri buri Ntara, ndetse na dutatu tugize Umujyi wa Kigali, aho nyuma bazakora raporo y’ibyavuyemo, gusa Senateri Uwera Pelagie avuga ko bazibanda cyane ku kugira inama Uturere basuye.

 

 

Amwe mu yandi mafoto yaranze uru ruzindiko:

Gatsibo: Abasenateri basabye ubuyobozi kurushaho gusobanurira abaturage ibibakorerwa
Gatsibo: Abasenateri basabye ubuyobozi kurushaho gusobanurira abaturage ibibakorerwa
Gatsibo: Abasenateri basabye ubuyobozi kurushaho gusobanurira abaturage ibibakorerwa
Gatsibo: Abasenateri basabye ubuyobozi kurushaho gusobanurira abaturage ibibakorerwa
Gatsibo: Abasenateri basabye ubuyobozi kurushaho gusobanurira abaturage ibibakorerwa
Gatsibo: Abasenateri basabye ubuyobozi kurushaho gusobanurira abaturage ibibakorerwa
Gatsibo: Abasenateri basabye ubuyobozi kurushaho gusobanurira abaturage ibibakorerwa

Comment / Reply From