Compaoré wahoze ari Perezida wa Burkina Faso, yasabye imbabazi ku iyicwa rya Sankara
Blaise Compaoré wahoze ari Perezida wa Burkina Faso yasabye imbabazi umuryango wa Thomas Sankara yasimbuye yishwe arashwe muri Coup d’Etat yo mu 1987.
Muri Mata (04), Compaoré yakatiwe adahari gufungwa burundu kubera uruhare rwe muri ubwo bwicanyi, gusa igihe cyose yabajijwe iby’uru rupfu we yavuze ko rwari impanuka.
Compaoré yabaye mu buhungiro mu gihugu gituranyi cya Côte d'Ivoire kuva mu 2014 amaze kuva ku butegetsi yari amazeho imyaka 27, ahiritswe na rubanda.
Mu butumwa yatanze, Compaoré yagize ati:"Nsabye abanya-Burkina Faso ngo bambabarire ku byo nakoze byose mu gihe nari ku butegetsi, by’umwihariko umuryango w’umuvandimwe wanjye, inshuti, Thomas Isidore Noël Sankara. Nirengereye kandi mbabajwe, mu ndiba y’umutima, n’abantu bose batewe intimba n’ibibazo mu gihe nari umukuru w’igihugu kandi nsabye imiryango yabo kumbabarira. Nizeye ko ubu twakomeza imbere tukubaka ejo hacu ku butaka bw’abasokuru.”
Ubu butumwa bwahawe Umuyobozi w’igisirikare, Paul-Henri Sandaogo Damiba, wafashe ubutegetsi kuri Coup d’Etat muri Mutarama 2022, buzanywe n’itsinda ryo muri Côte d'Ivoire riherekejwe na Djamila Compaoré, umukobwa wa Blaise Compaoré.
Ni mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga 2022, Lt-Col Damiba yatumiye Compaoré muri Burkina Faso mu nama ku bwiyunge bw’abahoze ari ba Perezida, byanatumye mu butumwa bwe, Compaoré yamagana ibikorwa by’iterabwoba igihugu cye ubu gikunze guhura nabyo akanasaba abagituye ubumwe, ibi bikaba byerekana ko ari umusaruro w’iriya nama ku bwiyunge.
Sankara, uzwi na bamwe nka “Che Guevara wa Africa”, aracyari intwari kuri benshi muri Africa kubera ibitekerezo bye byo kurwanya ba gashakabuhake n'imigirire ye itarihanganiraga ikibi.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!