Dark Mode
  • Sunday, 28 April 2024

Umunyabigwi George Weah wanayoboye Liberia ategerejwe i Kigali

Umunyabigwi George Weah wanayoboye Liberia ategerejwe i Kigali

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, George Weah wanabaye Perezida wa Liberia, yemeje ko azitabira Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans kizabera i Kigali muri Nzeri uyu mwaka wa 2024.


Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Werurwe, uyu mugabo wayoboye Liberia hagati ya 2018 na 2024, yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Fred Siewe uyobora Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans (VCWC) n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE) ndetse byatanze umusaruro wo kuzitabira iri rushanwa.


Abinyujije ku rubuga rwe rwa X yahoze yitwa Twitter, Weah w’imyaka 57, akaba umwe mu banyabigwi mu ruhago y’Isi, yemeje ko azitabira iri rushanwa rizabera mu Rwanda tariki ya 1-10 Nzeri 2024.


Yagize ati:

"Nagize ibiganiro byiza na Fred Siewe washinze akaba n’Umuyobozi wa VCWC 2024 kandi nemeye ubutumire bwe bwo kuzitabira iki gikorwa cyihariye kizabera i Kigali kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 4 Nzeri 2024."

https://twitter.com/GeorgeWeahOff/status/1769978439438590403


George Manneh Oppong Weah ari mu bakinnyi bakanyujijeho mu mupira w’amaguru aho yakiniye amakipe arimo AS Monaco, Marseille na PSG zo mu Bufaransa, Manchester City na Chelsea zo mu Bwongereza ndetse na AC Milan yo mu Butaliyani; akaba yihariye agahigo ko kuba ari we Munyafurika rukumbi wegukanye Ballon d’Or aho yahawe iki gihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi mu 1995.

Umunyabigwi George Weah wanayoboye Liberia ategerejwe i Kigali
Umunyabigwi George Weah wanayoboye Liberia ategerejwe i Kigali

Comment / Reply From