Dark Mode
  • Sunday, 28 April 2024

EAUR yifashishije Gasongo wamamaye muri Volleyball nk’umwe mu bazayitoza

EAUR yifashishije Gasongo wamamaye muri Volleyball nk’umwe mu bazayitoza

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, Ikipe za Kaminuza ya East African University Rwanda muri Volleyball (abahungu n’abakobwa) zabonye abatoza barimo Dusabimana Vincent Wamamaye nka Gasongo, Ubuyobozi bubasaba kwitwara neza bakaza mu myanya myiza.


Abahawe akazi ko gutoza aya makipe ni Uwimana Abdoulkarim uzwi nka Abdoul wahawe gutoza ikipe y’abakobwa, mu gihe Dusabimana Vincent uzwi nka Gasongo yahawe gutoza ikipe y’abahungu; aho aya makipe yombi azakina mu byiciro bya mbere.


Mu kiganiro na Umusarenews, yaba Abdoul na Gasongo bombi bemeje ko bahawe inshingano zo gutoza aya makipe mu gihe cy’umwaka umwe ushobora kongerwa; aho ngo bazibanda ku banyeshuri biga muri iyi Kaminuza.


Abdoul ati:

“Nibyo koko tugiye gutoza East African University; ni ikipe zizaba zishingiye ku banyeshuri, ku bana bakiri bato bafite impano bagafatanya gukina no kwiga. Twasabwe kwitwara neza tukaza mu myanya myiza hanyuma uko tuzagenda tuzamura urwego rwabo n’uko imyaka izagenda ishira, hazabaho guhatanira ibikombe.”


Naho Gasongo avuga ko ari amahirwe abonye kuba agiye kuba umutoza mukuru, bizamuha kugira ubunararibonye mu gutoza nk’umuntu wabaye Volleyball igihe kirekire nk’umukinnyi, kandi yizeye ko bizagenda neza byanatuma azamura urwego akaba yanatoza amakipe akomeye kimwe n’Ikipe y’igihugu.


Ni mu gihe Umuyobozi wa Kaminuza ya East African University Rwanda, Prof. Kabera Callixte nawe yemereye Umusarenews ko bagiranye amasezerano, agaruka ku byo babasabye ndetse anavuga ku gihe bahawe mu masezerano.


Prof. Kabera ati:

“Twabasabye nk’abatoza gutoza ikipe ikaba competitive (ihatana/irushanwa). Nibyo ni ugutangira, kwiga no kureba uko ikipe ihagaze neza ndetse no gufata ingamba kugira ng irusheho gutera imbere mu marushanwa izagere aho itwara ibikombe; umwaka wa mbere ntiduteganya gutwara ibikombe byinshi ariko turashaka ko tuba mu makipe meza ya mbere.”


Yakomeje agira ati:

“Tugiye guha umwanya abanyeshuri ariko n’undi wenda uri hanze washaka kuza mu ikipe yacu nawe turamwakira, ariko ikipe ishingiye cyane cyane ku banyeshuri biga muri Kaminuza.”


Umuyobozi wa Kaminuza ya East African University Rwanda yavuze kandi ko aba batoza bombi bahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa bijyanye n’uko bitwaye; anavuga kandi ko bafite gahunda yo kuzana n’amakipe ya Basketball haba mu bakobwa bazakina mu cyiciro cya mbere n’abahungu bazakina mu cyiciro cya kabiri.


Uwimana Abdoulkarim uzwi nka Abdoul yakiniye ikipe ya Kigali Volleyball Club (KVC) mu bagabo kuva mu 2010 kugera 2016, aho yahise yinjira mu mwuga w’ubutoza atoza ikipe y’abagore ba KVC yavuyemo yerekeza mu ikipe y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) ikina imikino y’ibigo (ARPST) anatoza kugeza ubu.


Ni mu gihe Dusabimana Vincent wamamaye nka Gasongo yatangiye Volleyball mu 2004 yiga mu mashuri yisumbuye ayikundishijwe na Frere Rudasingwa Karemera Camille wayoboraga GS Saint Aloys i Rwamagana, ahava mu 2006 ajya muri Blue Tigers ari naho yatangiye gukina shampiyona, 2007 ajya muri Kaminuza y’u Rwanda yamazemo imyaka ine, ahava muri 2010 ajya gukina hanze nk’uwabigize umwuga muri Libya, umwaka ukurikiyeho ajya muri Algeria, awurangije ajya muri Qatar aho yagiriye ikibazo cy’ivi baranaribaga.


Mu 2014 Gasongo yerekeje mu Ikipe ya Kaminuza ya UNATEK, ahava mu 2017 yerekeza muri Gisagara VC yanabereye Kapiteni ayimaramo imyaka 2 yerekeza muri REG VC nayo yabereye Kapiteni, ayivuyemo yerekeza muri APR VC yanasorejemo gukina nk’uwabigize umwuga, ni mu gihe yanakiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda guhera mu 2009 kugeza mu 2021 ubwo yasezeraga.

 

EAUR yifashishije Gasongo wamamaye muri Volleyball nk’umwe mu bazayitoza
EAUR yifashishije Gasongo wamamaye muri Volleyball nk’umwe mu bazayitoza
EAUR yifashishije Gasongo wamamaye muri Volleyball nk’umwe mu bazayitoza
EAUR yifashishije Gasongo wamamaye muri Volleyball nk’umwe mu bazayitoza
EAUR yifashishije Gasongo wamamaye muri Volleyball nk’umwe mu bazayitoza
EAUR yifashishije Gasongo wamamaye muri Volleyball nk’umwe mu bazayitoza

Comment / Reply From