Dark Mode
  • Sunday, 28 April 2024

Perezida Kagame yasobanuye impamvu yahagaritse kujya ku bibuga by’umupira w’amaguru

Perezida Kagame yasobanuye impamvu yahagaritse kujya ku bibuga by’umupira w’amaguru

Ku munsi wa Kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje impamvu atakijya ku bibuga by’umupira w’amaguru, aho avuga ko ibikorerwa muri iyi siporo birimo ruswa n’amarozi bidakwiye kwihanganirwa.


Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yaberaga i Kigali, ni nyuma y’aho yari asabwe na Jimmy Mulisa, umwe mu bakanyujijeho mu mupira w’amaguru haba mu makipe yo mu Rwanda, hanze yarwo ku mugabane w’Uburayi n’ahandi, ndetse no mu ikipe y’Igihugu, ko yagaruka ku ma-stades gushyigikira uyu mukino ukundwa na benshi.


Jimmy Mulisa yagarutse ku kuba mu myaka yashize wasangaga abana bakina umupira w’amaguru hirya no hino mu mashuri, ariko ubu usanga kuri ubu bitagihari binatuma abakina umupira kuri ubu hari ibyo usanga barabuze, barabisimbutse (ntibanyure ku nzego zose) bituma umuntu avamo umukinnyi mwiza, bityo bigatuma bisanga mu ikipe y’Igihugu batari ku rwego rwiza, bikanagora abatoza babo; asaba ko byagarurwamo imbaraga amarushanwa mu mashuri akagarurwa abana bagakina; na cyane ko bavamo abanyamwuga bakizeza imbere bakanateza imbere Igihugu muri rusange.


Mulisa yasoje asaba Perezida Kagame kugaruka muri stades, agira ati:

“Ndabyibuka kera ukuntu wazaga kudufana, ngira ngo abaheruka kumva ‘Amavubi’ ejobundi dutsinda South Africa [Afurika y’epfo], tugiye no kujya muri stade nziza; turagusaba ko wakongera ukagaruka.”


Ku kibazo kijyanye n’amarushanwa muri Siporo, Perezida Kagame yasabye ko abashinzwe siporo bakwiriye kubirebaho ku buryo bakora icyatuma siporo itera imbere.


Ati:

"Kuri ibyo bya siporo Minisitiri ubishinzwe yabyumvise; ndibwira ko ibirimo akwiye kubikurikirana bigakorwa uko bikwiye. Ibyo Mulisa yasabaga abashinzwe siporo bakwiriye kuri icyo bavanamo n’ubundi nibyo bashinzwe. Hari ibihari harebwa ibyo bakongeraho bikitabwaho kurusha.”


Ku busabe bwo kuba yasubira ku kibuga, Perezida Kagame yagize ati:

“Ndabyumva ibyo bansaba ariko nanjye mfite ibyo mbasaba.…, icyatumye kenshi ngabanya kujyayo ni bo byaturutseho kuko hari ibintu wabonaga bidahindura imico n’imyumvire y’ukuntu abantu bakwiye kuba bakurikirana ibintu. Ibintu by’imikino, by’amarushanwa bigenda bikajyamo corruption [ruswa], bikajyamo amarozi; ibyo bitari primitive [umwimerere] njye ntabwo nabijyamo, niho byageze mbivaho.”


Perezida Kagame yavuze kandi ko nibashaka gukora ibintu bizima, bakumva ko siporo ikwiye gukorwa uko ikorwa nk’uko yanabibwiye Minisitiri wa siporo, ibintu nk’ibyo bya ruswa n’amarozi badakwiye kuba babyihanganira, anavuga ko ari nk’ubuzima bundi bwo mu gihugu kuko ibikwiye kuba bikorwa n’uko bikorwa birazwi, bityo kujya mu bintu bindi bidafite ishingiro bidakwiye; gusa avuga ko aho ibintu bigenda neza ajyayo.


Ni mu gihe Perezida Kagame atari ubwa mbere avuze ku bibazo by’amarozi na ruswa mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, dore ko yanabigarutseho mu kiganiro “Ask The President” yagiranye na Televiziyo y’Igihugu tariki ya 4 Nyakanga 2023, cyagarukaga ku myaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye; aho yavuze ko agiye guhagurukira icyo kibazo.


Icyo gihe yagize ati:

"Nagiye njya mu bindi byinshi, ntabwo nigeze mbona umwanya uhagije ariko ndumva nzashaka umwanya wabyo nkahangana na byo nk’uko hari ibindi dusanzwe duhangana na byo ndetse bamwe nibatareba neza, nimba nabigiyemo bizabagiraho ingaruka. Mbatumyeho hakiri kare, ntarabizamo, ubwo nimbijyamo ntabwo nakwemera ibitekerezo by’ubutindi nk’ibyo bijyaho bikaba ari byo bikoreshwa mu gihugu cyangwa mu mikino ireba twese, ireba abadukomokaho, ugasanga ni ibintu biri aho bidakwiye kuba bikoreka.”

 

Comment / Reply From