Dark Mode
  • Sunday, 28 April 2024

Umuherwe Jimmy watangiye yoza imodoka wagaragaye ari Parrain wa The Ben ni muntu ki?

Umuherwe Jimmy watangiye yoza imodoka wagaragaye ari Parrain wa The Ben ni muntu ki?

Ubwo umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben cyangwa se Tiger B yakoraga ubukwe na Uwicyeza Pamella, hagaragaye umugabo witwa Muyumbu Ntare Jimmy wamubereye Parrain, benshi bibaza uwari we, dore ko abenshi biyumvishaga ko yagaragirwa mu bukwe bwose n'inshuti y'igihe kirekire, Dr Muyombo Thomas wamamaye mu buhanzi nka Tom Close.


Umuherwe Jimmy yagaragaye agaragiye The Ben mu bukwe bwabaye tariki 15 Ukuboza 2023 ubwo habaga umuhango wo gusaba no gukwa Pamella, mu gusezerana imbere y’Imana tariki 23 Ukuboza 2023 mu rusengero agaragirwa na Tom Close, mu gihe mu kwakira abatumiwe muri ubu bukwe Jimmy yongeye kugaragara ari we uri hafi ya The Ben.


Uyu mugabo (Muyumbu Ntare Jimmy), yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, gusa akurira mu Rwanda aho umuryango we wahungiye mu nkambi ya Nyabiheke iherereye mu Karere ka Gatsibo mu buzima bugoye nk’uko yigeze kubitangariza The Eye TV.


Nyuma yo kugera no gukurira mu nkambi ya Nyabiheke, Jimmy yize amashuri yisumbuye icyiciro rusange (Tronc commun) mu Ishuri rya ADEGI Gituza aza guukomereza muri ES SOPEM Rukomo ryo mu Karere ka Nyagatare, ari naho yasoreje amashuri yisumbuye mu ishami ry’Ibinyabuzima n’Ubutabire (Bio-Chimie).


Urugendo rw’Umuherwe Muyumbu Ntare Jimmy nyuma y’amashuri yisumbuye


Akimara gusoza amashuri yisumbuye, Jimmy wanakinaga umupira w’amaguru anahagarariye siporo mu kigo cy’ishuri rya ES SOPEM Rukomo, yagiriwe icyizere n’ubuyobozi bw’iri shuri bumuha akazi ko kuba Umuyobozi ushinzwe imikino muri iki kigo (Sports Patron cyangwa Animateur Sportif), bimufasha gufasha umuryango we wari mu nkambi, mu gihe yari yaratangiye inzira yo gushaka uko azerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ari naho abarizwa kugeza ubu.


Aganira na The Eye TV ati:

“Ndangije Directeur witwa Gasana arambwira ati vayo ukurire siporo mu kigo…niwe wampinduriye ubuzima ntangira kwiyubaka no kuzamura mu rugo mu buzima bari barimo, ari nako ntegura kuza muri Amerika.”


Avuga ku buzima bakuriyemo mu muryango wabo, Jimmy ati:

“Iyo umuntu avuga ku kijyane n’ubuhunzi umuntu wese abishyira ku mutima akabyiyegereza, kuko biba bigoye ufashwa n’abandi, kurya ufashwa n’abandi udafite umurima, udafite inzu mbese hari undi ugu-controlla (ukureberera), ugutunze kandi iyo umuntu agutunze aba agutunze arakugenera. Ubwo buzima rero ntabwo bwari bwiza, nari mfite umubyeyi umwe kuko Muzehe wanjye yari yarapfuye. Numvaga rero ngomba gukora ngo umuryango wanjye ugire aho ugera uve mu gusabiriza.”


Yageze muri Amerika yoza imodoka none ubu ni umuherwe mu bandi!


Nyuma yo kugera muri Amerika, Muyumbu Ntare Jimmy yabaye muri Leta ya Arizona ari naho na nubu akibarizwa, gusa atungurwa no gutangira ubuzima bumugoye, na cyane ko yumvaga ageze mu ijuru.


Ati:

“Numvaga kujya muri Amerika ari irindi juru ariko ritari iryo twese dutegereje, ariko nabaye surprised (naratunguwe). Nyuma yo kutwakira numvaga ngiye kongera kuba animateur cyangwa nkigisha abanyamerika ibyo nakoraga, ariko akazi ka mbere nahuye nako kari gatangaje kuko bambwiye ko akazi ka mbere uzakora hano ni uguhanagura no koza imodoka; ariko Imana yari izi byo integanyiriza imbere.”


Jimmy yakomeje avuga ko nyuma yo gukora mu koza imodoka mu gihe cy’amezi atatu yagiye gukora ibyo bita care giving (kwita ku bantu) by’umwihariko abafite ibibazo byo kuba imbata z’ibiyobyabwenge n’inzoga, akabikora neza abifashijwemo n’Imana kuko byamufashije kuzamuka mu ntera aba ushinzwe abandi bakozi (supervisor), biza kurangira agiye gukora ibyitwa Sober Living (amazu nayo afasha ababaswe n’ibyobyabwenge n’inzoga kugarura ubwenge).


Nyuma yo gukorana n’uwitwa Aime Kanyana ashimira cyane n’ubwo yitabye Imana kuko amufata nk’umubyeyi we, Muyumbu Ntare Jimmy yatangiye urugendo rwo kwikorera ku git cye nawe ibya Sober Living, aho kuri ubu afite amazu arenga 100 yakira abafite ibibazo by’ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi barenga 300.


Ni mu gihe uretse ibi bikorwa akora, Umuherwe Muyumbu Ntare Jimmy usengera mu idini ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi, ni n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho yanditse akanaririmba indirimbo zitandukanye zirimo n’iyo yise Isabato.

 

Kanda hano urebe indirimbo Isabato ya Jimmy Ntare hano>>>  https://www.youtube.com/watch?v=wUDoNQ22eRc

 

 

Amwe mu mafoto agaragiye The Ben:

 

Umuherwe Jimmy watangiye yoza imodoka wagaragaye ari Parrain wa The Ben ni muntu ki?
Umuherwe Jimmy watangiye yoza imodoka wagaragaye ari Parrain wa The Ben ni muntu ki?
Umuherwe Jimmy watangiye yoza imodoka wagaragaye ari Parrain wa The Ben ni muntu ki?
Umuherwe Jimmy watangiye yoza imodoka wagaragaye ari Parrain wa The Ben ni muntu ki?
Umuherwe Jimmy watangiye yoza imodoka wagaragaye ari Parrain wa The Ben ni muntu ki?

Comment / Reply From