Dark Mode
  • Sunday, 28 April 2024

Abahanzi nyarwanda umunani bagiye kuzenguruka intara zose muri MTN Iwacu Muzika Festival

Abahanzi nyarwanda umunani bagiye kuzenguruka intara zose muri MTN Iwacu Muzika Festival

Guhera tariki 23 Nzeri 2023, abahanzi nyarwanda umunani bazazengura intara enye z’u Rwanda mu bitaramo byiswe MTN Iwacu Muzika Festival 2023 byateguwe na East African Promoters (EAP), aho kwitabira ari ubuntu uretse mu cyubahiro.


Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’Ubuyobozi bwa EAP kuri uyu wa Kane tariki tariki 07 Nzeri 2023, mu kiganiro n’itangazamakuru hagaragazwa uko ibi bitaramo biteguye n'aho bizabera, bikaba byaratewe inkunga na MTN Rwanda, Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute-RFI) ndetse na Inyange Industries.


Umuyobozi mukuru wa EAP, Mushyoma Joseph uzwi nka Bubu, yavuze ko ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2023 bizabera mu ntara enye, hanabeho icya nyuma gisoza kizabera mu Mujyi wa Kigali.


Yagize ati:

 

“Ibi bitaramo bizabera mu Ntara enye nk’uko byagenze ubwo biheruka muri 2019, harimo i Huye mu Majyepfo mu Burasirazuba kizabera Ngoma, mu Burengerazuba kizabera i Rubavu, mu Majyaruguru kizabera i Musanze naho mu gusoza tuzayisoreza mu Mujyi wa Kigali.”


Yakomeje avuga ko mu bahanzi umunani bazitabira ibi bitaramo barimo Bwiza, Bruce Melodie, Niyo Bosco, Afrique, Riderman, Chris Eazy, Aline Sano ndetse na Bushali; aho kwitabira bizaba ari ubuntu uretse abazashaka kwicara mu cyubahiro (VIP) bazishyura ibihumbi bitatu y'u Rwanda (3000Frw); anasobanura ko kuba ari bo batoranijwe byagendeye ku biganiro bagiranye babona ari bo bafite umwanya bigendanye n’izindi gahunda bafite, anavuga ko bishoboka ku muri MTN Iwacu Muzika Festival zo mu myaka itaha hashobora kuzagaragaramo n’abandi.


Avuga ku cyabateye kwifatanya na EAP muri ibi bitaramo, Umuyobozi w’imirimo rusange muri RFI, Habyarimana Ildephonse yavuze ko ari inshingano nk’ikigo ku baturarwanda, ndetse no kumenyekanisha ibyo bakora.


Ati:

 

“Nk’ikigo dufite inshingano ku mibereho y’umuryango mugari w’abaturarwanda harimo n’urubyiruko, ndetse kikaba cyaboneraho no kuba cyatanga ubutumwa kibinyujije mu ndirimbo zitandukanye ari naho byumvikana ko Iwacu Muzika Festival yaba platform (urubuga) yo kuba Rwanda Forensic Institute ubusanzwe imaze imyaka itanu yari Rwanda Forensic Laboratory yahindutse muri uyu mwaka wa 2023. Ni gihe cyiza rero cyo gufatanya na East African Promoters, bityo tubashe kuba twanageza ku banyarwanda ibyo ikigo kiri gukora mu nshingano gifite, izo cyari gifite n’iziyongereyeho; kugira ngo abaturarwanda babashe kugera ku bimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, banamenye uburyo serivisi zabageraho bitagoranye.”


Ni mu gihe Umuhanzikazi Bwiza uri mu munani bazitabira igitaramo yagaragaje ko yishimiye kuba yitabiriye bwa mbere iki gitaramo, kandi ko yiteguye gutanga ibyishimo.


Ati:

 

“Njye ni ubwa mbere ngiye kuririmba muri Iwacu Muzika, najyaga nyireba kuri television, ubundi nkayumva mu makuru. Nishimiye ko kuri iyi nshuro nagiriwe icyizere cyo kuzayigaragaramo. Ndahari ndi tayari guha abanyarwanda ibyishimo.”


Biteganijwe ko ibi bitaramo bizatangirira i Musanze tariki 23 Nzeri 2023, hakurikireho Huye tariki 30 Nzeri 2023, bajye i Ngoma tariki 07 Ukwakira 2023, mu Ntara basoreze i Rubavu tariki 14 Ukwakira 2023, mu gihe igitaramo kizasoza Iwacu Muzika Festival 2023 kizabera mu Mujyi wa Kigali tari 25 Ukwakira 2023.

 

Comment / Reply From