Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Abarenga 200 baturuka mu bihugu 25 by’Isi bagiye guhurira muri ‘Kigali Trialennial’

Abarenga 200 baturuka mu bihugu 25 by’Isi bagiye guhurira muri ‘Kigali Trialennial’

Kuva tariki 16 kugeza ku ya 25 Gashyantare 2024 i Kigali hazabera Iserukiramuco ryiswe ‘Kigali Triennial’ rizaba riba ku nshuro ya mbere, aho biteganijwe ko rizahuza abahanzi barenga 200 baturutse mu bihugu 25 byo ku Isi.


Ni iserukiramuco rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ihuriro ry’ubuhanzi, ubumenyi n’ubukungu’; aho abaritegura bavuga ko rizarangwa n’ibitaramo birenga 60 birimo imbyino n’indirimbo by’abahanzi, kumurika imideli, ikinamico, sinema, ubwanditsi n’ibindi; mu rwego rwo kugaragaza impano z’abahanzi n’ibihangano byabo, mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga.


Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, hagaragajwe ko ‘Kigali Triennial’ ari umwanya wo kugaragaza ubuhanzi Nyarwanda mu ruhando mpuzamahanga no gukomeza kugaragaza u Rwanda nk’igicumbi cy’iterambere ry’ubuhanzi bushingiye ku muco.


Umuyobozi wa Rwanda Arts Ubuhanzi, Dorcy Rugamba, uri mu bategura ‘Kigali Triennial’ yavuze ko iri serukiramuco rizajya riba buri myaka itatu, kandi ko usibye ibitaramo, iri serukiramuco ruzatanga urubuga rw’ibiganiro, hamwe n’amasomo, bizahuza abanyamwuga, asaba abaturarwanda kuza kubatera ingabo mu bitugu muri iri serukiramuco.


Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yasabye abatuye umujyi wa Kigali kuzitabira iri serukiramuco ari benshi kuko buri wese azabasha kubona ibimunyura.


Ati:

”Tunejejwe cyane no kwakira Kigali Triannial mu mujyi mwiza kandi usukuye wa Kigali. Iri serukiramuco rya ‘Kigali Trialennial’ rizafasha abanyarwanda kwidagadura no kuruhuka neza mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abatuye umujyi.”


Meya Dusengiyumva yavuze kandi ko bakoranye n’inzego zitandukanye kugira ngo abazitabira iri serukiramuco baba ab’imbere mu gihugu n’abazaturuka hanze bazagire ibihe byiza, anavuga ko bifuza ko byaba mu buryo buhoraho haba abatuye Umujyi wa Kigali n’abandi bakajya bamenya aho byabereye.


Ni mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yavuze ko ubuhanzi ari umuyoboro wo kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi ko Guverinoma y’u Rwanda izi agaciro k’ubuhanzi mu iterambere ry’urubyiruko ari nayo mpamvu ibushyigikira.


Ati:

”Ni inkingi ikomeye mu guhanga imirimo, kuzamura ubukungu bw’Igihugu no gusigasira umurage ndangagaciro w’Igihugu cyacu.”


Umutoni yongeyeho ko u Rwanda rufunguye amarembo mu myidagaduro n’ibindi bikorwa biha amahirwe abashoramari batandukanye.


Ibitaramo by’iserukiramuco rya ‘Kigali Trialennial’ bizabera muri Camp Kigali, Canal Olympia, Cine Mayaka na Marriot Hotel, aho abazabyitabira bazasusurutswa n'abahanzi barimo Khadja Nin, Benita Cisse, Sonia Rolland, Katy Ndiaye, Dorcy Rugamba, Isabelle Kabano, Atome ndetse n’abandi bahanzi nyarwanda bitezweho gutanga ibyishimo barimo Kivumbi, Mike Kayihura, Bushali, Kaya Byinshi na Alyn Sano.

Abarenga 200 baturuka mu bihugu 25 by’Isi bagiye guhurira muri ‘Kigali Trialennial’

Comment / Reply From