Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

U Rwanda rwongereye amahirwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Cricket

U Rwanda rwongereye amahirwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Cricket

Ubwo hakinwaga umunsi wa kane mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket, u Rwanda rwongereye amahirwe yo kwerekeza mu cyiciro gikurikira, nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Malawi, iyi ikaba imwe mu makipe yahabwaga amahirwe muri iri rushanwa; Umutoza wungirije w'u Rwanda anavuga ko imikino isigaye bazitwara neza.

Ni imikino y’itsinda rya mbere (Groupe A) ya ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers ikomeje kubera mu Rwanda, aho kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022, umukino wahuzaga u Rwanda na Malawi wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Gahanga; u Rwanda rutsinda Toss (tombola), maze ruhitamo gutangira rukubita udupira (batting).

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 159 muri Overs 20, ndetse Malawi yari imaze gusohora abakinnyi bose b’u Rwanda (All out wickets), aho yasabwaga amanota 160 kugira ngo itsinde uyu mukino, gusa ntibyigeze biyorohera kuko abasore b’u Rwanda barinze amanota bari bashyizeho ndetse banasohora abakinnyi ngenderwaho ba Malawi hakiri kare cyane, byanatumye bakomeza kuyobora uyu mukino.

Ni mu gihe ariko uyu mukino utigeze urangira kuko hahise hagwa imvura, Malawi ikaba yari imaze gushyiraho amanota 97 gusa ndetse abasore b’u Rwanda bakaba bari bamaze gusohora abakinnyi 8 ba Malawi, iyi Malawi ikaba yari imaze gukina overs 16 n’udupira 5, bisobanuye ko bari basigaje gukina overs 3 n’agapira 1.

Haje kwiyambazwa DL Method (Duckworth Lewis Method) ikoreshwa iyo habaye impamvu ituma umukino uhagarara utarangiye, ariko bakagendera ku manota na Wickets buri kipe yashyizeho, hemezwa ko u Rwanda rwatsinze ku kinyuranyo cy’amanota 41.

Nyuma y’uyu mukino, Umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Adelin Tuyizere yagize ati:

“Kwereka abakinnyi ko urugendo rugikomeje kandi amahirwe agihari byabafashije kwitwara neza, kuko iyo dutsindwa na Malawi byari kugorana cyane kubona amahirwe yo gukomeza. Rero baje bifitiye icyizere kuko gutsindwa na Kenya nk’ikipe nkuru bari babizi ko barwanye, kandi bararwanye koko, byasabaga kugaruka bakomeye kurushaho.”

Yakomeje avuga ko mu mikino itatu basigaje bazitwara neza kuko bishoboka kubera ko amakipe basigaje igihe cyose bakinnye atigeze abatsinda, gusa akavuga ko ibyo atari byo bazashingiraho ahubwo bazaza bakomeye kurushaho kugira ngo bakomeze mu kindi cyiciro, asoza asaba abanyarwanda gukomeza kubashyigikira no kubaba inyuma, na cyane ko ubutumwa bwabo bubageraho, kandi iyo abafana bari ku kibuga bitera abakinnyi ingufu.

Ni mu gihe mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Mbere, kuri Stade ya Gahanga mu gitondo Malawi yari yatsinze ikipe y’igihugu ya Mali ku kinyuranyo cy’amanota 74, naho muri IPRC Kigali ikipe y’igihugu ya Kenya yatsinze ikipe y’igihugu ya Lesotho, mu gihe mu mukino wakurikiyeyo ku gicamunsi ikipe y’igihugu ya Sainte Helena yatsinze Seychelles ku kinyuranyo cy’amanota 2.

Imikino iteganijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022, kuri Stade mpuzamahanga ya Gahanga, mu gitondo saa tatu n’igice(09:30’) Botswana izakina n’ikipe y’igihugu ya Mali, mu gihe saa saba na mirongo ine n’itanu (13:45’) Malawi izacakirana na Seychelles.

Ku mikino izabera muri IPRC Kigali, ikipe y’igihugu ya Lesotho izakina na Saint Helena, mu gitondo saa tatu n’igice(09:30’), mu gihe Saint Helena izagaruka mu kibuga saa saba na mirongo ine n’itanu (13:45’) ikina na Mali.

Ni mu gihe kandi biteganijwe ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda izaruhuka, ikazagaruka mu kibuga ku Kane tariki 24 Ugushyingo 2022 ikina n’ikipe y’igihugu ya Seychelles n’iya Mali, imikino yose izabera muri IPRC Kigali.

Comment / Reply From