Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Rwanda: Ibizamini bya ADN/DNA byasubikishije urubanza rw'umubyinnyi Tity Brown ubugira gatanu!

Rwanda: Ibizamini bya ADN/DNA byasubikishije urubanza rw'umubyinnyi Tity Brown ubugira gatanu!

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, hongeye gusubikwa ku nshuro ya gatanu urubanza rw’umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye nka Tity Brown kubera ibizamini bya DNA, rwimurirwa ku wa 20 Nyakanga 2023.


Umwanzuro wo gusubika uru rubanza wafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ni mu rubanza Ishimwe Thierry a.k.a Titi Brown akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.


Imbere y’Inteko iburanisha kuri uyu wa Kane, uwunganira Tity Brown yasabye Urukiko ko umukiriya we yaba arekuwe mu gihe hagitegerejwe ibisubizo by’ibizamini by’uturemangingo ndangasano(DNA cyangwa ADN), icyifuzo cyamaganiwe kure n’Ubushinjacyaha bwavugaga ko bitashoboka, ahubwo bakwiye kubitegereza cyane ko hari igihe uyu musore yagize uruhare mu gutinza ko ibizamini bifatwa avuga ko umwunganira mu mategeko atabonetse.


Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha igihe ibisubizo byabonekera, buvuga ko byibura bizabatwara nk’igihe cy’ukwezi, ni mu gihe nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yafashe icyemezo cyo kwimura urubanza rushyirwa tariki 20 Nyakanga 2023.


Mu Ukuboza 2021 nibwo Tity Brown yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ajuririra iki cyemezo, mu gihe byari byitezwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari kuburanisha ubu bujurire tariki 30 Ugushyingo 2022 byanzuwe ko rusubikwa, rushyirwa tariki 8 Gashyantare 2023.


Ku wa 8 Gashyantare 2023 nabwo uru rubanza rwongeye gusubikwa rushyirwa tariki 22 Gashyantare 2023, maze iki gihe nabwo rwongera gusubikwa rushyirwa tariki 14 Werurwe 2023 ari nabwo rwaherukaga gusubikwa rwimurirwa uyu munsi tariki 18 Gicurasi 2023.


Ishimwe Thierry wamamaye nka Tity Brown akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze tariki 14 Kanama 2021, ni mu gihe mu iburana, uyu musore yahakanye iki cyaha aregwa.

 

Comment / Reply From