Dark Mode
  • Sunday, 28 April 2024

Rwanda: Umutoza Nyinawumuntu yasobanuye impamvu yanyagiriwe mu rugo na Ghana

Rwanda: Umutoza Nyinawumuntu yasobanuye impamvu yanyagiriwe mu rugo na Ghana

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu mupira w’amaguru (She_Amavubi)yatsinzwe n’iya Ghana (Black Queens) ibitego 7-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu 2024, Umutoza Nyinawumuntu agaragaza icyabiteye anagira inama abashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda.


Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023, aho ibitego birindwi Black Queens ba Ghana byatsinzwe na Doris Boaduwaa watsinze icya mbere, icya kabiri gitsindwa na Evelyn Badu, naho Princella Adubea atsinda icya gatatu ari nacyo cyasoje igice cya mbere cy’uyu mukino.


Mu gice cya kabiri, Black Queens binjije mu izamu rya She_Amavubi ibindi bine birimo icya kane cyatsinzwe na Kusi Alice, Evelyn Badu atsinda icya gatanu kikaba icya kabiri yatsinze mu mukino, mu gihe bibiri byari bisigaye, ni ukuvuga icya gatandatu n’icya karindwi byatsinzwe n’uwitwa Anasthesia Achiaa.


Nyuma y’umukino, Umutoza wa She_Amavubi, Grace Nyinawumuntu yavuze ko bakinnye n’ikipe ikomeye isanzwe iri ku rwego rwo hejuru kuko idashobora kubura mu gikombe cy’Afurika, ndetse inakina ikina icy’Isi.


Avuga ku cyatumye batsindwa ibitego birindwi byose mu rugo, Nyinawumuntu yavuze ko akurikije umuvuduko Black Queens bari bafite, abakinnyi be bananiwe gukurikiza consignes (amabwiriza) yari yabahaye, anavuga ko bagize ubwoba kuko abakobwa ba Ghana bameze nk’abagabo.


Ati:

 

“Ni abakobwa bameze nk’abafite hormones(imisemburo) z’abagabo, ni abakobwa benda kumera nk’abagabo; urebye nk’ibitego bibiri bya mbere babidutsinze kubera ko abana bagize ubwoba, kuko abatoza bavuye no kubakoresha echauffement (kwishyushya) bambwiye ko bagize ubwoba cyane, ngerageza kubaturisha (calmer) no kubatera akanyabugabo(motiver), ariko bakigera mu kibuga nk’ibitego bibiri badutsinze byari iby’ubwoba.”


Umutoza Nyinawumuntu kandi yavuze ko bitararangira kandi ko batazajya muri Ghana kurangiza umuhango, ahubwo ko bagiye gutegura neza kugira ngo bazitware neza kuruta uyu munsi, na cyane ko ubu ikipe bayibonye bitandukanye na mbere bayireberaga kuri internet (murandasi), bityo ko hari icyo bagiye gukora nk’abatoza bakazagerageza gukina neza mu mukino wo kwishyura.


Nyinawumuntu yanagaragaje ibyafasha ikipe y’igihugu y’abagore kwitwara neza!


Nyinawumuntu Grace utoza ikipe y’igihugu nk’ikiraka kuko kuva yatangira kuyitoza ahabwa amasezerano y’umukino agiye gutoza, dore ko n’ubu asigaje umukino wo kwishyura gusa, yagiriye inama abashinzwe ikipe y’igihugu yo gushyiraho umutoza uhoraho kugira ngo ikipe ijye ibasha kwitwara neza.


Ati:

 

“Inama natanga ni ugushyiraho umutoza uhoraho agakurikirana abakinnyi bose, akanagerageza gukurikirana shampiyona, akajya inama ku buryo umupira wacu udakurira mu ikipe y’igihugu, ahubwo ugatorezwa mu ma clubs (makipe). Nibyo twakinnye n’ikipe ikomeye ariko nk’ubu ikipe z’abagore zimaze amezi atanu zidakina nta shampiyona ihari, icyo nacyo ni ikibazo gikomeye; ariko ubu hari umutoza uhoraho yajya akora gahunda y’ikipe y’igihugu agendeye kuri gahunda y’amarushanwa ahari na shampiyona yacu.”


Yongeye ko Umutoza uhoraho byamufasha kujya atanga ibitekerezo kuri FERWAFA kugira ngo amarushanwa mpuzamahanga yahuzwa na shampiyona, kuko usanga abakinnyi bamaze amezi atanu baba barabyibushye, umupira wabo warasubiye inyuma kandi mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri gusa bahamagarwa, abatoza ntibaba babashije kubashyira ku murongo.


Biteganijwe ko umukino wo kwishyura uzabera i Accra muri Ghana ku wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023; ni mu gihe ikipe izava hagati y’Amavubi y’u Rwanda mu bagore na Black Queens ya Ghana, izahurira mu ijonjora rya kabiri n’izakomeza hagati ya Gambia na Namibia hagati ya tariki ya 27 Ugushyingo n’iya 5 Ukuboza 2023.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino:

Rwanda: Umutoza Nyinawumuntu yasobanuye impamvu yanyagiriwe mu rugo na Ghana
Rwanda: Umutoza Nyinawumuntu yasobanuye impamvu yanyagiriwe mu rugo na Ghana
Rwanda: Umutoza Nyinawumuntu yasobanuye impamvu yanyagiriwe mu rugo na Ghana
Rwanda: Umutoza Nyinawumuntu yasobanuye impamvu yanyagiriwe mu rugo na Ghana
Rwanda: Umutoza Nyinawumuntu yasobanuye impamvu yanyagiriwe mu rugo na Ghana
Rwanda: Umutoza Nyinawumuntu yasobanuye impamvu yanyagiriwe mu rugo na Ghana
Rwanda: Umutoza Nyinawumuntu yasobanuye impamvu yanyagiriwe mu rugo na Ghana
Rwanda: Umutoza Nyinawumuntu yasobanuye impamvu yanyagiriwe mu rugo na Ghana

Comment / Reply From