Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Rwanda-Football: Abanyamahanga bongeye guhabwa umwanya mu Ikipe y'igihugu Amavubi

Rwanda-Football: Abanyamahanga bongeye guhabwa umwanya mu Ikipe y'igihugu Amavubi

Nyuma y’igihe benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru w’u Rwanda basaba ko hakongerwamo amaraso mashya y’abanyamahanga, bityo bigafasha iyi kipe kwirwara neza, Rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire Gérard Bi Goua Gohou yabimburiye abandi kwinjira mu Amavubi y’u Rwanda.


Gérard Bi Goua Gohou w’imyaka 33 usanzwe ukinira FC Aktobe yo muri Kazakhstan, yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yari imaze imyaka igera ku munani yarafunze imiryango yemerera abanyamahanga kuyikandagiramo; aho kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nzeri 2022, ari bwo Bi Goua Gohou byatangajwe ko yahamagawe mu Amavubi yitegura imikino ibiri ya gicuti muri Maroc.


Uyu rutahizamu ukomoka muri Côte d’Ivoire yahise yerekeza muri Maroc, ndetse ahita atangira gukorana imyitozo na bagenzi be mu Amavubi.


Bi Goua Gohou ari mu bitezweho gufasha u Rwanda kubona ibitego by’umwihariko mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu 2023, dore ko yatekerejweho nk’umwe mu bashobora gutanga igisubizo mu busatirizi bw’Amavubi budatanga umusaruro ufatika.


Uyu mukinnyi azakina umukino we wa mbere Amavubi azahuramo n’Ikipe y’Igihugu ya Guinée équatoriale uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri 2022, ndetse n’undi azakina na Maroc izitabira CHAN ku wa 27 Nzeri 2022.


Bi Goua Gohou yinjiye mu Amavubi nyuma y’iminsi mike, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ritangaje ko riri mu biganiro n’abakinnyi bakomoka mu mahanga kugira ngo bazafashe Ikipe y’Igihugu Amavubi mu gihe kizaza, aho uwavugwaga cyane ari Umunya-Cameroun ukinira Rayon Sports, Esomba Willy Léandre Onana, ariko amakuru yo kumuha ubwenegihugu na nubu ntaremezwa.


Bi Goua Gohou si umukinnyi mushya ku mutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Bwana Carlos Alós kuko yigeze kumutoza muri FK Kairat Almaty yo muri Kazakhstan.


Rutahizamu Bi Goua Gohou yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire mu batarengeje imyaka 23 mu 2010-2013 ariko kugeza ubu yari atarabona umwanya mu ikipe nkuru ya “Les Elephants’’ ari na byo byihutishije umwanzuro we wo gukinira u Rwanda.


Bi Goua Gohou afite ibilo 80 mu gihe areshya na metero 1.84, yavukiye mu Mujyi wa Gagnoa muri Côte d’Ivoire ku wa 29 Ukuboza 1988; akaba yarakiniye amakipe atandukanye nka JC Abidjan yo muri Côte D’Ivoire, Hassania Agadir yo muri Maroc, Neuchâtel Xamax yo mu Busuwisi na Krasnodar yo mu Burusiya, ndetse na FC Aktobe yo mu cyiciro cya mbere muri Kazakhstan akinira ubu; ni mu gihe mu mikino 304 amaze gukina mu makipe yose yanyuzemo, yatsinze ibitego 167 hagati ya 2004 na 2021.

 

 

Amafoto ya Gérard Bi Goua Gohou mu myitozo y'Amavubi muri Maroc:

Rwanda-Football: Abanyamahanga bongeye guhabwa umwanya mu Ikipe y'igihugu Amavubi
Rwanda-Football: Abanyamahanga bongeye guhabwa umwanya mu Ikipe y'igihugu Amavubi
Rwanda-Football: Abanyamahanga bongeye guhabwa umwanya mu Ikipe y'igihugu Amavubi
Rwanda-Football: Abanyamahanga bongeye guhabwa umwanya mu Ikipe y'igihugu Amavubi
Rwanda-Football: Abanyamahanga bongeye guhabwa umwanya mu Ikipe y'igihugu Amavubi

Comment / Reply From