Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Rwanda: Abarimu bo mu mashuri yisumbuye bagiye gutangira kuvura Malaria

Rwanda: Abarimu bo mu mashuri yisumbuye bagiye gutangira kuvura Malaria

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, Urugaga rw’Imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya SIDA, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGOs Forum) rwatangije ku mugaragaro gahunda yo kurwanya Malaria mu bigo by’amashuri, izafasha mu guha abarimu ubumenyi ku buryo bazajya bavura abanyeshuri bigisha iyi ndwara.


Ni gahunda izagirwamo uruhare n’abo muri ibyo bigo barimo abanyeshuri, abarimu ndetse n’izindi nzego nkuru z’uburezi zifatanyije n’iz’ubuzima, Imiryango itari iya Leta n’abandi; bikazakorwa ku buryo abarimu ubwabo bazajya bahugurwa ku bijyanye no kwita no kuvura uwanduye Malaria bidasabye abandi bajyanama b’ubuzima. Iyi gahunda yitezwe kuzagabanya umubare w’abandura n’abazahazwa na Malaria mu mashuri.


Umuhango wo gutangiza iyi gahunda witabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Icy’Uburezi bw’Ibanze (REB) n’Imiryango itari iya Leta, nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru yabyanditse.


Malaria muri ibi bihe iteje inkeke ku rwego rw’Isi, aho miliyoni 240 bayirwaye igahitana abagera ku bihumbi 600 mu mwaka ushize wa 2021, aho abana bari hagati y’imyaka itanu na 14 bibasiwe na yo, dore ko yahitanye hagati y’abana 70000 kugeza ku 110,000.


Mu Rwanda naho iyi ndwara iracyahari ndetse iracyahitana n’abantu kuko imibare ya RBC igaragaza ko mu mwaka wa 2021/2022 harwaye abantu 998.874 igahitana 71, mu gihe kuva muri Nyakanga kandi kugeza ubu hamaze kwandura abantu 998,874; aho byagaragaye ko mu byiciro biri mu byugarijwe cyane harimo abanyeshuri, abarobyi, impfungwa n’ibindi.


Nko mu bushakashatsi Umuryango Universal Health in Education wakoreye mu bigo by’amashuri 15 byo mu Karere ka Kayonza ku banyeshuri 63274, hasanzwe 39874 bafite umuriro mu gihe 19431 bagaragaweho ubwandu muri 38502 bari bapimwe.


Ibi byatumye hatekerezwa uburyo muri ibyo bigo hashyirwaho gahunda, abarimu ndetse n’abanyeshuri bagahugurwa ku bijyanye n’iyi ndwara bakajya banavura bagenzi babo nk’uko abajyanama b’ubuzima babigenza.


Uhagarariye Universal Health in Education mu buryo bw’amategeko, Bwana Habimana Hassan, yavuze ko mu buryo bwo kurengera abanyeshuri no kudatakaza igihe bashakiye abarimu amahugurwa kugira ngo bajye bavura abanyeshuri ariko bikorewe mu bigo imbere.


Yagize ati: “Twatangiye mu 2018, aho umufatanyabikorwa Partners in Health yadufashije mu kwishyura abajyanama b’ubuzima bahuguye abarimu. Aho dutangiriye kubikora Malaria yaragabanutse.”


Yavuze ko bamaze kubona ibyangombwa kandi bateganya kwagura iyi gahunda igasakara mu gihugu hose.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda NGOs Forum, Madamu Kabanyana Nooliet yavuze ko iki gikorwa kizakomeza no mu bindi bice by’igihugu hagamijwe kurwanya iyi ndwara ariko abarimu n’abanyeshuri babigizemo uruhare, anavuga ko impamvu bibanze ku banyeshuri ari uko uru rugaga rwihaye gahunda yo kwita ku byiciro byihariye bizahazwa na Malaria kandi ko n’ibigo by’amashuri bibarizwamo.


U Rwanda rwihaye gahunda y’uko kuva muri 2019 kugeza 2024 byibuze ruzaba rwaragabanije 50% bya Malaria yari ihari muri icyo gihe cy’imyaka itanu, aho imibare ya RBC yerekana ko abajyanama b’ubuzima bagize uruhare rukomeye mu kurwanya Maralia y’igikatu kuko mu 2018/2019 hagaragaye abayifite 7054, mu 2019/2020 bagera ku 4354 mu 2020/2021 bagera ku 2592, mu gihe ubu mu 2021/2022 abagaragaye ni 1833.

 

 

Andi mafoto:

 

Rwanda: Abarimu bo mu mashuri yisumbuye bagiye gutangira kuvura Malaria
Rwanda: Abarimu bo mu mashuri yisumbuye bagiye gutangira kuvura Malaria
Rwanda: Abarimu bo mu mashuri yisumbuye bagiye gutangira kuvura Malaria
Rwanda: Abarimu bo mu mashuri yisumbuye bagiye gutangira kuvura Malaria

Comment / Reply From