Dark Mode
  • Sunday, 28 April 2024

Police VC na Pipeline WVC zegukanye ibikombe muri Zone V, ibihembo byinshi bitaha i Kigali n’i Nairobi

Kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023, hasojwe imikino ku makipe y’Akarere ka gatanu mu mukino wa Volleyball (CAVB Zone V Club Championship 2023); ikipe ya PoIice VC yo mu Rwanda na Pipeline WVC yo muri Kenya zegukana ibikombe n’ibihembo ku bakinnyi.

Ni imikino yatangiye ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo, yitabirwa mu bagabo n’amakipe arimo Police VC, APR VC, REG VC na KEPLER VC zo mu Rwanda, Amicale Sportif de Bujumbura yo mu Burundi ndetse na Sports-S yo muri Uganda, mu gihe mu bagore iyi mikino yitabiriwe na Kenya Pipeline WVC yo muri Kenya, KCCA WVC yo muri Uganda ndetse na Police WVC, RRA WVC na APR WVC zo mu Rwanda.

Ubwo hakinwaga imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, mu bagore ikipe ya APR WVC yatsinze Police WVC amaseti atatu kuri imwe (26-24, 25-21, 25-21, 25-21), naho mu bagabo APR VC yegukana uwo mwanya itsinze KEPLER VC, ikipe ikiri nshya ariko itanga icyizere, amaseti atatu kuri abiri (25-21, 25-18, 28-30, 23-25, 15-12).

Ni mu gihe mu mikino ya nyuma (finals) yitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, ikanasusurutswa n’umuhanzi w’umunyarwanda, Nemeye Platini wamamaye nka ‘P’; mu bagore ikipe ya Pipeline WVC yo muri Kenya yatwaye igikombe itsinze RRA WVC amaseti atatu ku busa (25-20, 25-23, 25-19), naho mu bagabo ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda yatangiye nabi itsindwa iseti, yegukana iri rushanwa itsinze Sports-S yo muri Uganda amaseti atatu kuri imwe (25-20, 14-25, 21-25, 17- 25).

Ibihembo byinshi mu bagabo byatashye i Kigali, iby’abagore byerekeza i Nairobi!

Mu muhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza, ikipe ya Pipeline WVC yegukanye ibigera kuri bine byatwaye na Pamela Owino nka Best Attacker, Trizah Atuka wabaye Best Blocker, Agripinah Kundu wabaye Best Libero ndetse na Kapiteni wabo Rose Magoi wabaye umukinnyi wahize abandi muri iyi mikino(Most Valuable Player-MVP), mu gihe Ndagijimana Iris wa RRA WVC yabaye Best Setter, Yankurije Francoise nawe wa RRA WVC aba Best Receiver naho Dusabe Flavia wa APR WVC aba Best Server.

Mu bagabo ikipe ya Police VC yabaye nk’iyabyihariye kuko Makuto Maikuva Elphas yabaye Best Server, Ntagengwa Olivier aba Best Receiver, Shyaka Frank aba Best Blocker, Ntanteteri Crispin aba Best Setter ndetse anaba umukinnyi wahize abandi muri iyi mikino(Most Valuable Player-MVP), mu gihe Best Libero yabaye Agaba Nicholas wa Sports-S naho Maguong Mangom Michaelm wa KEPLER VC aba Best Attacker.

Ni mu gihe kandi amakipe yabaye aya mbere yegukanye ibikombe imidari ya zahabu n’Amadorali y’Amerika ibihumbi bitatu ($3000), aya kabiri ahabwa imidari y’umuringa n’Amadorali y’Amerika ibihumbi bibiri ($2000) naho aya gatatu ahabwa imidari ya bronze Amadorali igihumbi y’Amerika ($1000).

Amwe mu mafoto yaranze ibi bikorwa:

Comment / Reply From