Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Nyagatare: Sunrise FC iherutse gutandukana na Muhire Hassan yabonye Umutoza mushya

Nyagatare: Sunrise FC iherutse gutandukana na Muhire Hassan yabonye Umutoza mushya

Ikipe ya Sunrise FC ibarizwa mu Karere ka Nyagatare, yatangaje Umugande Jackson Mayanja nk’umutoza wayo mushya kugeza mu mpera z’umwaka w’imikino, ni nyuma yo gutandukana na Muhire Hassan wayitozaga.


Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo 2023, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yahoze yitwa Twitter, nibwo Sunrise FC yatangaje Jackson Mayanja nk’umutoza wayo mushya, bikaba bivugwa ko azageza mu mpera z’umwaka w’imikino bakareba niba bakomezanya; ni nyuma y’aho kandi tariki 23 Ukwakira 2023, yatandukanye n’umutoza Muhire Hassan wari watangiranye nayo uyu mwaka w’imikino (2023/2024), kubera umusaruro utari mwiza.


Mayanja w’imyaka 54 ukomoka mu gihugu cya Uganda, yabaye rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, aho kugeza ubu nk’umutoza yabaye mu makipe nka KCCA, akaba yaherukaga mu Rwanda mu 2022 ubwo yari umutoza wungirije muri AS Kigali yatozwaga na Mike Mutebi muri icyo gihe.


Sunrise FC izanye Jackson Mayanja mu gihe kugeza ubu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona iri ku mwanya wa nyuma n’amanota atandatu, ni mu gihe ku munsi wa 10 wa shampiyona izasura AS Kigali ku Cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2023.

 

Nyagatare: Sunrise FC iherutse gutandukana na Muhire Hassan yabonye Umutoza mushya

Comment / Reply From