Dark Mode
  • Sunday, 28 April 2024

Nonko: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimiye ibyagezweho, biyemeza ibirimo inyubako y’asaga miliyoni 140

Nonko: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimiye ibyagezweho, biyemeza ibirimo inyubako y’asaga miliyoni 140

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 02 Nyakanga 2023, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Kagari ka Nonko, Umurenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bahuriye mu Nteko rusange bishimira ibyo bagezeho mu iterambere, baniyemeza ibyo bazakora mu ngengo y’imari 2023-2024; birimo n’inyubako ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 140.

Ni inama y’Inteko rusange iteganwa na sitati(status) y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu ngingo ya 51 iteganya inteko rusange y’Akagari, ikitabirwa n’Intore z’umuryango harimo abayobora ku rwego rw’Akagari n’Imidugudu, urwego rw’ingaga zombi, ni ukuvuga urugaga rw’abagore n’urugaga rw’urubyiruko, ndetse Umuyobozi w’umuryango ku rwego rw’Akagari aba yemerewe gutumira abandi banyamuryango batuye mu Kagari kugira ngo bungurane ibitekerezo; ikaba yanitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugunga, Madamu Uwamahoro Genevieve, hamwe na bamwe mu bagize Komite y'Umuryango ku rwego rw'umurenge.

Ni inteko yaranzwe no kugaragaza ibyagezweho mu nkingi enye zirimo Iterambere ry’ubukungu, Imibereho myiza y’abaturage, Imiyoborere myiza ndetse n'Ubutabera; ibyo bateganya gukora muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, ndetse no gutarama basabana bishimira ibyo bagezeho; ahanashimiwe Umudugudu wa Runyonza wabaye uwa mbere mu kwesa imihigo ku rwego rw'Akarere ka Kicukiro, unaza ku mwanya wa gatandatu ku rwego rw'Umujyi wa Kigali, ndetse n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nonko, Madamu Mukankusi Judith, wahawe igihembo cy'Imiyoborere myiza ku rwego rw'Akarere.

Rwubuzizi Safari Frank, Umunyamuryango utuye mu Mudugudu wa Gasaraba, avuga ko bishimira ibyo bagezeho birimo ibikorwaremezo nk’imihanda no kwiyubakira ibiro by’Akagari bakava mu bukode.

Ati:

“Icyo nishimira cya mbere ni ibikorwaremezo by’imihanda abanyamuryango twikoreye, ireshya na metero ibihumbi bitatu(ibilometero 3) nta wundi muterankunga ari twe abanyamuryango. Ikindi kidushimisha ni uko twiyubakiye ibiro by’Akagari kacu ka Nonko tukava mu bukode, ndetse n’ubukangurambaga dukora abanyamuryango bagasobanukirwa umuryango n’imigabo n’imigambi yawo. Ni ibintu binejeje.”

Rwubuzizi yakomeje avuga ko mu byo bagiye gushyiramo ingufu nk’uko babiganiriyeho mu Nteko rusange, ari ukuzamura umusanzu kugira ngo Umuryango ukore ibikorwa binini.

Madamu Umutangana Collette utuye mu Mudugudu wa Gitara, avuga ko nk’abagore bafite uruhare mu iterambere ry’Akagari kabo.

Yagize ati:

“Nk’abagore dufite uruhare runini cyane kuko umugore ni urugo. Tugira uruhare mu burezi, mu buzima mu mibereho myiza y’abana bo banyarwanda b’ejo. No mu bindi tumaze kugeraho nk’imihanda nabyo tubigiramo uruhare rukomeye cyane kuko umugore atabyemeye n’umugabo ntibyakunda. Gufatanya kwacu rero nk’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, abanyarwanda beza bafite icyerekezo cy’igihugu cyabo, natwe abagore ba Nonko tubigiramo uruhare.”

Yakomeje avuga ko mu byo biyemeje, harimo kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge, aho nk’abagore bagiye kumanuka bajye mu rubyiruko barwigishe bahereye iwabo mu rugo kuko igito kigororwa kikiri gito, na cyane ko hari Komite yashyizweho ishinzwe by’umwihariko iki kibazo, bityo bazagire umwana w’umunyarwanda muzima mu mitekerereze n’imyumvire, bimufasha kwiga neza, akazavamo umuntu muzima wubaka igihugu.

Ni mu gihe Umuyobozi (Chairman) w’Umuryango mu Kagari ka Nonko, Nkusi Assiel, avuga ko bageze kuri byinshi, ndetse ko hari n’ibiteganywa by’umwihariko amatora y’Umukuru w’igihugu ateganijwe umwaka utaha wa 2024.

Ati:

“Twageze kuri byinshi birimo imihanda ifite hafi ibirometero 15 itwara asaga miliyoni 300, dutanga umusanzu neza kugira ngo twiyubakire igihugu, Ejo heza tugeze kuri 90% kandi ni imihigo iri muri manifesto ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Ubu dufite umuhigo wo kubaka inyubako y’Akagari yo gukoreramo ifite agaciro ka miliyoni 140, kandi dufatanije na Komite twashyizeho, Njyanama y’Akagari n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari bizashoboka, kuko abishyize hamwe byose birashoboka.”

Chairman Nkusi yakomeje avuga ko kandi mu bindi bateganya ari ukuzagira amatora meza ya Perezida wa Repubulika ashimishije abanyamuryango, bakazitorera uwo bakunda kandi bashaka.

Akagari ka Nonko gaherereye mu Murenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kakaba gafite imidugudu 8, mu gihe gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 10, mu ngo 2800.

Andi mafoto yaranze iyi Nteko rusange:

Comment / Reply From