Dark Mode
  • Sunday, 28 April 2024

Democratic Green Party Rwanda isanga abari mu magororero bakwiye guhabwa indyo yuzuye

Democratic Green Party Rwanda isanga abari mu magororero bakwiye guhabwa indyo yuzuye

Ku wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR), ryagaragaje ko abafungiye mu magororero atandukanye bakwiye kujya bahindurirwa amafunguro.


Ibi ni bimwe mu byagarutsweko ubwo abayoboke ba Democratic Green Party Rwanda bo mu Mujyi wa Kigali (ni ukuvuga abo mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge), bahuriraga muri Kongere (congress) yanabereyemo amatora, hatowe umugabo n’umugore bazahatana ku rwego rw’Igihugu, hakavamo abazagahagararira iri shyaka mu matora y’abagize Inteko Ishingamategeko, umutwe w’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.


Perezida w’Ishyaka DGPR, Hon. Dr Frank Habineza, avuga ko muri Manifesto y’iri shyaka uyu mwaka, harimo ko hakorwa ubuvugizi, abari muri magororero bakabona indyo yuzuye kugira ngo hataba ubusumbane.


Yagize ati:

“Abarwanashyaka batanze igitekerezo ko bifuza ko abantu bafunze muri gereza zose zitandukanye mu gihugu ko ari ikibazo yuko babaha indyo imwe, umwaka ugashira n’undi ugataha. Ngira ngo birazwi, niba ari akawunga cyangwa umuceri, ntabwo ndagerayo ariko abarwanashyaka bavuze ko ari indyo imwe, bagasaba y’uko abafunze badashobora kubaho barya ‘akawunga gusa, cyangwa umuceri gusa ngo bazabeho ko ahubwo bagomba kubahindurira, bakabaha indyo yuzuye yujuje intungamubiri zose.”


Hon. Dr Frank Habineza yakomeje avuga ko kuba abari mu magororero bahabwa indyo imwe bibagiraho ingaruka, bigatuma abangiza ibihano basubira muri sosiyete batameze neza, bakaba banagira ibibazo by’uburwayi bukomoka ku mirire mibi; bityo hadakwiye kuba ubusumbane ngo bamwe bahabwe amafunguro meza kandi yuzuye, abandi bahorere indyo imwe.


Biteganyijwe ko ibitekerezo byatanzwe uyu munsi, bizongera gusuzumwa muri kongere(congress) iteganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka, bikemezwa burundu.


Kugeza ubu Democratic Green Party Rwanda ihagarariwe mu Nteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite n’Abadepite babiri barimo na Perezida wayo Hon. Dr Frank Habineza, wanamaze gutangaza ko aziyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu mu matora y’uyu mwaka wa 2024.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze iyi Kongere:

Democratic Green Party Rwanda isanga abari mu magororero bakwiye guhabwa indyo yuzuye
Democratic Green Party Rwanda isanga abari mu magororero bakwiye guhabwa indyo yuzuye
Democratic Green Party Rwanda isanga abari mu magororero bakwiye guhabwa indyo yuzuye
Democratic Green Party Rwanda isanga abari mu magororero bakwiye guhabwa indyo yuzuye
Democratic Green Party Rwanda isanga abari mu magororero bakwiye guhabwa indyo yuzuye
Democratic Green Party Rwanda isanga abari mu magororero bakwiye guhabwa indyo yuzuye
Democratic Green Party Rwanda isanga abari mu magororero bakwiye guhabwa indyo yuzuye
Democratic Green Party Rwanda isanga abari mu magororero bakwiye guhabwa indyo yuzuye

Comment / Reply From