Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

Sri Lanka: Hatowe Perezida mushya, abaturage bakomeza imyigaragambyo

Sri Lanka: Hatowe Perezida mushya, abaturage bakomeza imyigaragambyo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, Ranil Wickremesinghe wari usanzwe ari Minisitiri w’intebe wa Sri Lanka akaba yari anayiyoboye by’agateganyo nyuma y’uko Perezida w’icyo gihugu Gotabaya Rajapaksa ahunze, yatorewe kuba Perezida w’icyo gihugu, abaturage bakomeza kwigaragambya.


Ranil Wickremesinghe yatowe n’Abadepite kugira ngo arangize manda uwo asimbuye yasize atarangije, gusa n’ubwo yatowe icyo gihugu gituwe na Miliyoni 22 z’Abaturage kiri mu bibazo by’ubukungu.


Ranil Wickremesinghe watorewe kuyobora Sri Lanka, yatowe ku bwiganze bw’amajwi buri hejuru, aho imibare y’ibyavuye mu matora, igaragaza ko Ranil Wickremesinghe, wabaye Minisitiri w’intebe inshuro esheshatu zose, yatsinze amatora n’amajwi 134 mu gihe umukandida ukomeye bari bahanganye witwa Dullas Alahapperuma yabonye amajwi 82, naho undi mukandida witwa Anura Dissanayake akabona amajwi atatu gusa.


Ranil Wickremesinghe yari ashyigikiwe n’ishyaka rya Gotabaya Rajapaksa asimbuye, akaba agomba kuyobora icyo gihugu muri manda yari isigaye, kuko igomba kurangira mu kwezi k’Ugushyingo 2024.


Mu ijambo yavuze nyuma yo gutorerwa kuba Perezida mushya wa Sri Lanka, Ranil Wickremesinghe yagize ati "Ibyadutandukanyaga, ubu birarangiye".


Ni mu gihe ariko abigaragambya bamaze iminsi bamagana ubutegetsi buriho, banagaragaye bateraniye imbere y’ahaberaga ayo matora, bamagana ibyayavuyemo, bakavuga ko badashyigikiye Ranil Wickremesinghe watowe, ngo kuko na we ntaho atandukaniye na Gotabaya Rajapaksa wayoboraga icyo gihugu.

 

Comment / Reply From