Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

KAB046 yasoje ubuhamya bwe kuri Kabuga, uwabaga ku Gisenyi atangira kumushinja

KAB046 yasoje ubuhamya bwe kuri Kabuga, uwabaga ku Gisenyi atangira kumushinja

Kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukuboza 2022, hakomeje urubanza rw’umunyemari Kabuga Félicien, aho umutangabuhamya KAB 046 yahaswe ibibazo, mu gihe uwabaga ku Gisenyi wakatiwe burundu yashinje Kabuga.


Nk’uko byagenze ku wa Gataatu tariki 07 Ukuboza 2022, uruhande rwunganira Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rwakomeje guhata ibibazo umutangabuhamya KAB 046 umushinja; aho ku wa Gatatu, uyu yavuze ko kuva mu mwaka wa 1992 yari mu itsinda ry'Interahamwe zigera kuri 50 zari zizwi nk'Interahamwe za Kabuga, zabaga mu rugo iwe ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali.


Uyu munsi KAB046 usanzwe ari mu gifungo cy'imyaka 30 mu Rwanda nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya Jenoside, yasoje ubuhamya bwe yatanze ari i Arusha muri Tanzania, ahujwe mu buryo bw'amashusho n'inteko y'abacamanza bari mu rugereko rw'uru rukiko i La Haye (The Hague) mu Buholandi.


Ibibazo yahaswe uyu munsi byibanze ku byo yavuze mu buhamya bwe bijyanye na za bariyeri ebyiri avuga ko zari ku rugo rwa Kabuga ku Kimironko, no ku iyicwa ry'Abatutsi ku ishuri rya Karama ku Kimironko.


Yabajijwe niba usibye Jean Pierre Nzaramba avuga ko yatwawe akuwe kuri bariyeri yo kwa Kabuga akicirwa mu rugo kwa Kabuga, hari abandi bantu azi biciwe kuri bariyeri zo kwa Kabuga, asubiza ko nta bandi bantu azi biciwe kuri izo bariyeri, anavuga ko murumuna we, na we ngo wari Interahamwe, yamubwiye kuri Jean Pierre wenyine.


Abajijwe ku zindi bariyeri ebyiri yari arimo kuvuga zo kwa Kabuga, asabwa gusobanura izo ari izo n'aho zitandukaniye n'izo yari yavuze mbere, yasubje ko ku bijyanye n'izindi bariyeri aho Abatutsi biciwe, zari nyinshi, anavuga ko usibye ibyabereye kuri bariyeri yabaga ariho, ibindi yavuze ari ibyo yabwiwe n'abandi bantu.


Ni mu gihe undi mucamanza yamubajije niba hari ibindi azi ku buhamya yatanze bw'Abatutsi bishwe barobanuwe mu Bahutu hagati muri Mata 1994, aho bose bari bahungiye ku ishuri rya Karama, amubaza ukuntu Kabuga yagize uruhare muri ubwo bwicanyi, maze asubiza ko murumuna we yamubwiye ko amabwiriza yose yatangwaga na Kabuga, kandi ko murumuna we, na we ubwe, bari Interahamwe, ko rero babizi, anongeraho ko murumuna we yajyaga mu bitero byinshi kandi ko yamubwiye ko Interahamwe zagiye mu modoka zijya gutera ku ishuri rya Karama.


Yanabajijwe niba kugira ngo Kabuga agere mu rugo iwe yaranyuraga muri izo bariyeri n'imodoka ye, asubiza ko hari hari bariyeri yo haruguru n'iyo hepfo y'urugo; aha ni ho umucamanza Bonomy, wari umaze gufasha umucamanza mugenzi we mu gusobanura ikibazo, yabwiye umutangabuhamya ati: "Kwihangana kw'abacamanza hari aho kugarukira iyo ikibazo cyoroshye kibajijwe".


Amubaza niba asobanukiwe n'icyo bivuze kunyura muri bariyeri, asubiza ko abyumva, ko ari ukunyura iruhande rwa bariyeri, anamubaza niba imodoka ya Kabuga yaracyeneraga kunyura kuri imwe muri izi bariyeri, asubiza ko Kabuga atacyeneraga guca kuri bariyeri kugira ngo agere mu rugo iwe.


Aha ni na ho guhatwa ibibazo kw'uyu mutangabuhamya kwarangiriye, bisoza ubuhamya bwe.

 

Umutangabuhamya KAB061 wabaga ku Gisenyi, ubu akaba yarakatiwe burundu yashinje Kabuga


Uwakurikiyeho ushinja Kabuga, wahawe izina KAB061 mu kwirinda ko umwirondoro we umenyakana, umushinjacyaha Rashid yavuze ko yabaye ku Gisenyi kuva mu mwaka wa 1986.


Mu ncamake y'ubuhamya bwe yasomeye urukiko, umushinjacyaha Rashid yavuze ko KAB061 ari mu gifungo cya burundu mu Rwanda nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya Jenoside, ariko ko ngo asobanukiwe n'ibikorwa by'ubucuruzi bya Kabuga, birimo ibigo bibiri byacuruzaga imodoka, kimwe muri byo uwari Perezida Juvénal Habyarimana akaba yari agifitemo imigabane.


Mu byo yashinje Kabuga, harimo gutanga amafaranga yo kugura intwaro zo kurwanya umwanzi, aho ku bw'uyu mutangabuhamya, ngo ibyo byari bishatse kuvuga Abatutsi.


Yanavuze ko yumvaga RTLM ari ku Gisenyi, nk'urugero ubwo uwari umunyamakuru wayo Valérie Bemeriki (uri mu gifungo cya burundu mu Rwanda kubera guhamwa n'ibyaha bya Jenoside), yavugaga ku biranga imodoka ebyiri zari zirimo kugenda muri Kigali mu gihe cya Jenoside, aho ngo nyuma y’aho ngo Bemeriki yatangaje ko abari bazirimo bafashwe ibyabo bikarangira (bakicwa).


Ubwo umunyamategeko Mathe wunganira Kabuga yari atangiye guhata ibibazo uyu mutangabuhamya ku wamushinje mu gihe cy'urubanza rwe mu Rwanda, byabaye ngombwa ko iburanisha rishyirwa mu muhezo mu kurinda ko umwirondoro w'umutangabuhamya umenyekana.


Gusa mbere yaho yari yasubije ko yafunzwe kuva mu kwezi k'Ukuboza 1996, nyuma yo kumara igihe yarahungiye mu cyahoze ari Zaïre (Repubulika iharanira demokarasi ya Kngo), n'i Nairobi muri Kenya.


Ni mu gihe Umucamanza ukuriye iburanisha yavuze ko rizakomeza ku wa kabiri w'icyumweru gitaha(tariki 13 Ukuboza 2022), hakomeza kumvwa uyu mutangabuhamya.

 

 

Inkuru ya Safi Emmanuel

Comment / Reply From