Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

General Major Joseph Habyarimana wa FDLR avuga ko ibyo ashinjwa byabaye afunze

General Major Joseph Habyarimana wa FDLR avuga ko ibyo ashinjwa byabaye afunze

Ubwo yahabwaga umwanya wo kugira icyo avuga mbere y’icyemezo cy’urukiko, General Major Joseph Habyarimana alias Sophonie Mucebo, yavuze ko atigeze yinira mu gihugu yitwaje imbunda, kandi ko ibyo ashinjwa byabaye afungiye i Kinshasa.


Ni mu rubanza rwa bamwe mu bahoze ari abarwanyi bakuru mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR, aho ku wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023 basabiwe gufungwa imyaka 25 ku byaha baregwa by’iterabwoba, mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023 bahawe umwanya ngo bagire icyo bavuga mbere y’icyemezo cy’urukiko.


Ubushinjacyaha bubarega ibyaha by’iterabwoba no kuba mu mutwe w’inyeshyamba wagabye ibitero ku Rwanda birimo ikitwa Oracle du Seigneur cyishe abaturage.


General Major Joseph Habyarimana uzwi nka Sophonie Mucebo niwe watangiye, yongera guhakana ibyo aregwa byo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, n’ubugambanyi; aho yavuze ko atigeze akandagira mu gihugu cye (u Rwanda) yitwaje imbunda, ateye igihugu mu bitero FDLR ishinjwa kugaba ku Rwanda iturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.


Yavuze kandi ko icyo cyaha ashinjwa cyabaye mu mwaka w’2016, kandi icyo gihe yari yarafashwe afungiye i Kinshasa, ngo ni nyuma yo gutoroka FDLR ashaka gutaha kuko ngo hari ibyo atumvikanaga nayo; akavuga kandi ko yatorokesheje abantu 200 abavana muri izo nyeshyamba.


Yahakanye ko atigeze aba mu gitero cya FDLR cyiswe ‘Oracle du Seigneur’, avuga ko ibyo byanemejwe n’umutangabuhamya w’ubushinjacyaha ko atari muri icyo gitero, asaba urukiko kuzamugira umwere akarekurwa akajya mu ngando zo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu nyeshyamba zibera mu kigo cya Mutobo mu burengerazuba bw’u Rwanda.


Naho uwitwa Marc Habimana wafatiwe muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu mwaka w’2018 yavuze ko yinjijwe ku ngufu mu mutwe wa FDLR nyuma yo gutahuka mu 1996 akongera guhunga intambara y’abacengezi mu 1998 mu Majyaruguru y’u Rwanda.


Mu guhakana icyaha cyo kuba mu mutwe w’inyeshyamba, Habimana yavuze ko yazinjijwemo ku ngufu kandi ko yafashwe n’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo arimo gutoroka atashye mu Rwanda, anavuga ko inyandiko yakoreye mu bushinjacyaha yemera ko hari ibitero FDLR yagabye ku Rwanda yari arimo idakwiye guhabwa agaciro kuko yayisinyishijwe ku ngufu.


Nimu gihe uwitwa Felicien Ruzindana wunganiwe na Me Adiel Mbanziriza kimwe na Habimana, uruhande rwe rwavuze ko nta kimenyetso cyerekanwa n’ubushinjacyaha ko yateye u Rwanda, aho umwunganira yavuze ko kuba mu mutwe w’iterabwoba bidahagije kuko hagomba kugaragazwa ibimenyetso by’ubushake bwo gukora icyaha kandi ko umukiriya we yinjijwe muri uwo mutwe ku ngufu.


Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, hazumvwa abandi batatu basigaye mbere y’uko urukiko rutangaza itariki ruzatangazaho umwanzuro warwo kuri uru rubanza rumaze imyaka irenga ibiri.

 

Comment / Reply From