Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Cricket: Nyuma yo kwisasira West Indies, abangavu b’u Rwanda barasesekara i Kigali

Nyuma y’aho u Rwanda rwitwaye neza ryugatsinda ikipe ya West Indies mu mukino wa kabiri wa super six, mu mikino y'igikombe cy'isi ikomeje kubera muri Afurika y’epfo, aba bangavu b’u Rwanda barasesekara i Kigali.

Muri uyu mukino wabaye ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, aho u Rwanda rwatsinze toss (tombola), guhitamo gutangira ukubita udupira (Batting), cyangwa gutangira batera udupira (Bowling), maze ruhitamo gutangira rutera udupira ari nako rushaka uko rubuza West Indies gushyiraho amanota menshi.

Ibi bikaba byaranatumye West Indies idasoza overs zose zigice cyambere kuko muri overs ya 16 n'udulira 3, abangavu burwanda bari bamaze gusohora abakinnyi bose ba West Indies (Allout wickets), West Indies ikaba yari imaze gushyiraho amanota 70 gusa.

Igice cya kabiri abangavu b’u Rwanda basabwaga amanota 71 ngo babe begukanye intsinzi, aho muri overs 18 n'udupira 2, u Rwanda rwari rumaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na West Indies, abakinnyi 6 b’u Rwanda basohorwa na West indies (6 Wickets), ariko brangira u Rwanda rutsindiye ku cyinyuranyo cya wickets 4.

Biteganijwe ko Ikipe y'igihugu y'abangavu b’u Rwanda bavuye mu mikino y'igikombe cy'isi cy’abatarengeje imyaka 19, igera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama saa tatu z’umugoroba (21:00).

Cricket: Nyuma yo kwisasira West Indies, abangavu b’u Rwanda barasesekara i Kigali
Cricket: Nyuma yo kwisasira West Indies, abangavu b’u Rwanda barasesekara i Kigali
Cricket: Nyuma yo kwisasira West Indies, abangavu b’u Rwanda barasesekara i Kigali
Cricket: Nyuma yo kwisasira West Indies, abangavu b’u Rwanda barasesekara i Kigali
Cricket: Nyuma yo kwisasira West Indies, abangavu b’u Rwanda barasesekara i Kigali
Cricket: Nyuma yo kwisasira West Indies, abangavu b’u Rwanda barasesekara i Kigali
Cricket: Nyuma yo kwisasira West Indies, abangavu b’u Rwanda barasesekara i Kigali

Comment / Reply From