Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

CHAN 2023: Ethiopia yanganyirije n’u Rwanda muri Tanzania

CHAN 2023: Ethiopia yanganyirije n’u Rwanda muri Tanzania

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022, muri Tanzania ku kibuga cya Benjamin Mkapa Stadium, mu mukino Ethiopia yakiriyemo u Rwanda, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Ni umukino ubanza wo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya CHAN 2023 izabera muri Nigeria; wagaragayemo kudasatira izamu ku ruhande rw’u Rwanda, ndetse no guhanahana umupira nabyo byari ku kigero cyo hasi ugereranyije n’ikipe ya Ethiopia, haba mu gice cya mbere n’icya kabiri by’umukino.

Uyu mukino waje kurangira amakipe yombi aguye miswi ubusa ku busa, washyize igitutu ku Rwanda kuko rusabwa kuzatsinda umukino wo kwishyura ruzakira.

Biteganijwe ko umukino wo kwishyura uzaba kuba tariki 3 Nzeri 2022, ukazabera kuri Stade ya Huye yavuguruwe kugira ngo izakire uyu mukino.

CHAN 2023: Ethiopia yanganyirije n’u Rwanda muri Tanzania
CHAN 2023: Ethiopia yanganyirije n’u Rwanda muri Tanzania

Comment / Reply From