Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Bitunguranye, Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yasezereye Libya

Kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yakoze ibyo benshi batatekerezaga isezera iya Libya y’abatarengeje iyo myaka iyitsinze ibitego 3-0, mu gihe mu mukino ubanza Libya yari yayatsinze ibitego 4 kuri 1.

Ni umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Huye mu Rwanda, aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yatsinze Libya ibitego 3-0, ihita inayisezerera, mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyo myaka 23.

Uyu mukino watangiye u Rwanda rusabwa ibitego 3-0 ngo rukomeze, ndetse ruza kubigeraho ubwo ku munota wa 37, Kapiteni w’iyi kipe Niyigena Clement usanzwe ari myugariro wa APR FC yatsindaga igitego cya mbere, yongeramo icya kabiri igice cya kabiri kigitangira, mu gihe igitego cy’agashinguracumu cyanahesheje u Rwanda gukomeza mu kindi cyiciro, cyatsinzwe kuri penaliti na rutahiza wa Rayon Sports Rudasingwa Prince ku munota wa 71.

Iki gitego cya Rudasingwa Prince nicyo cyarangije umukino Amavubi atsinze ibitego 3-0 asezerera Libya ku giteranyo cy’ibitego 4-4 amakipe yombi anganya ariko u Rwanda rugakomeza kubera igitego cyo hanze rwatsindiye muri Libya.

Biteganijwe ko Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 mu cyiciro gikurikira izahura n’ikipe y’igihugu ya Mali, umukino ubanza ukaba uteganyijwe tariki 20 Ukwakira 2022 mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 27 Ukwakira 2022, ikipe izikura muri iki cyiciro ikazahita ibona itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 23; kizabera muri Maroc mu mpeshyi y’2023.

Andi mafoto yaranze uyu mukino:

Comment / Reply From