Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Beach Volleyball-Commonwealth2022: U Rwanda rusigaje umukino umwe rwageze muri ¼

Beach Volleyball-Commonwealth2022: U Rwanda rusigaje umukino umwe rwageze muri ¼

Ikipe y’u Rwanda igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste yatsinze iya Maldives, ikatisha itike yo kugera muri ¼ muri Beach Volleyball mu mikino ya Commonwealth2022 iri kubera mu Mujyi wa Birmingham mu Bwongereza.

Uyu mukino wabaye ku wa Mbere, tariki ya 1 Kanama 2022, warangiye u Rwanda rutsinze Maldives ya Adam Naseem na Sajid Ismael amaseti 2-1 mu mukino utari woroshye kuko wakinwe ikirere kitameze neza kubera imvura.

U Rwanda rwatsinze seti ya mbere ku manota 21-16, rutsindwa iya kabiri ku manota 14-21, mu gihe abasore b’u Rwanda bashoboye kwegukana intsinzi nyuma yo gutsinda seti ya gatatu ku manota 16-14; bivuze ko amakipe yombi yanganyaga amanota 51-51, ariko Ntagengwa na Gatsinzi batwaye uyu mukino kuko batsinze seti 2-1.

Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda, Ntagengwa Olivier, yavuze ko bishimiye kubona intsinzi muri aya marushanwa.

Yagize ati “Turishimye cyane kuko ni ubwa mbere twitabiriye aya marushanwa, tukaba tunageze muri kimwe cya kane. Twabibonaga ko harimo ikibazo kubera ikirere cyatumye tutitwara neza by’umwihariko mu bwugarizi. Ariko icyo twari twiyemeje ni ugutsinda, nta bindi twatekerezaga.”

U Rwanda rugeze muri ¼ nyuma yo gutsinda imikino ibiri harimo uwo rwatsinze Afurika y’Epfo mu mukino wa mbere amaseti abiri ku busa, ni mu gihe rusigaje umukino umwe mu matsinda, aho rugomba gucakirana na Australia kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kamena 2022.

Australia na yo itaratsindwa umukino n’umwe izahura n’u Rwanda byishakamo igihugu kizakomeza muri ¼ cy’irangiza kiri ku mwanya wa mbere; mu mikino izatangira ku wa Gatanu tariki 05 Kanama 2022.

Beach Volleyball-Commonwealth2022: U Rwanda rusigaje umukino umwe rwageze muri ¼
Beach Volleyball-Commonwealth2022: U Rwanda rusigaje umukino umwe rwageze muri ¼
Beach Volleyball-Commonwealth2022: U Rwanda rusigaje umukino umwe rwageze muri ¼
Beach Volleyball-Commonwealth2022: U Rwanda rusigaje umukino umwe rwageze muri ¼

Comment / Reply From