Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Batatu bakekwaho gukubita no gukomeretsa Muhizi bikamuviramo urupfu, batawe muri yombi

Batatu bakekwaho gukubita no gukomeretsa Muhizi bikamuviramo urupfu, batawe muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB), rwemeje ko rwataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa uwitwa Muhizi Emmanuel bikamuviramo urupfu.


Batatu batawe muri yombi barimo Elie Ahishakiye Umuyobozi w’akabari, Jean Claude Habiyaremye (bouncer) na Juvenal Nshizimpumpu w’umusekirite wo kuri ako kabari, aho bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo mu gihe iperereza rigikomeje, mbere yo gushyikirizwa urukiko.


Batawe muri yombi nyuma y’amashusho agaragaza Muhizi ari gukubitwa ndetse anakururwa mu muhanda hagati nk’uko byatangajwe na Dr. Thierry B. Murangira, umuvugizi wa RIB; aho iki cyaha bakekwaho cyabereye imbere ya kamwe mu tubari gaherereye mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo.


Bivugwa ko aba bantu bakubise Muhizi Emmanuel bihorera nyuma y’uko muri Kanama 2022 yafatanyije na mugenzi we witwa Niyonsenga bagakubita uwitwa Harushyubuzima Clément bakamukomeretsa bikomeye, nk’uko inkuru ya KTPress ibitangaza.


Nyuma y’uko gukubita no gukomeretsa kwabayeho icyo gihe, ngo haje gufatwa Niyonsenga anakorerwa dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha ariko Muhizi Emmanuel aratoroka.


Muhizi yaje gusubira kuri ako kabari gaherereye i Kabuga mu Karere ka Gasabo, maze abo bagabo batawe muri yombi baramubona batangira kumukubita bamuniga kugeza yitabye Imana, bamushinja ko yagize uruhare mu gukubita no gukomeretsa Harushyubuzima.


Dr Thierry Murangira yahamagariye abantu bose kureka ibikorwa byo kwihorera biturutse ku makimbirane ayo ari yo yose.


Yagize ati:

“Umuntu uwo ari we wese ntagomba gutwara amategeko mu maboko ye kuko ahanwa n’amategeko. Inzego za Leta zirahari kugira ngo zikemure ibibazo nk’ibi”.


Yongeyeho ko abantu bagomba kwitonda kugira ngo batagwa muri ibyo bishuko, bitabaye ibyo amategeko azabikemura byanze bikunze.


Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gupimwa kugira ngo hamenyekanye icyamuhitanye.

 

Comment / Reply From