Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Batanu bakoraga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC batawe muri yombi

Batanu bakoraga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi runafunga abakozi batanu bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta binyuranyije n’amategeko.


Abafashwe barimo Kamanzi James wahoze ari Umuyobozi Mukuru wungirije muri RBC; Rwema Fidèle wari Umukozi wa RBC mu Karere ka Karongi; Ndayisenga Fidèle, Ndayambaje Jean Pierre na Kayiranga Leonce bari abakozi ba RBC bakaba no mu bagize akanama k’amasoko mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima; aho bafashwe ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2022.


Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Igihe ko abatawe muri yombi bari gukorwaho iperereza ku cyaha bakurikiranyweho cyo gutanga amasoko ya Leta binyuranye n’amategeko.


Yagize ati:

“Bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye, Kicukiro, Kimironko na Rwezamenyo mu gihe iperereza kugira ngo dosiye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.’’


Icyaha abakekwa bakurikiranyweho gihanishwa ingingo ya 188 y’itegeko rigenga amasoko ya Leta.


Gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko bifatwa nk’icyaha iyo umuntu ahishurira upiganwa amakuru ajyanye n’imiterere ya tekiniki y’isoko mbere y’igihe cy’itangazwa ryaryo; wanga gutanga nta mpamvu igitabo cyerekana uburyo ipiganwa rikorwa n’izindi nyandiko z’inyongera zacyo cyangwa utanga ikitari cyo cyangwa icyo yahinduye n’ubogamisha akanama gakora isesengura ry’inyandiko z’ipiganwa kagashingira ku ngingo zidateganyijwe mu gitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa.


Ibi byiyongeraho gukoresha impamvu idateganyijwe mu gitabo cyerekana uburyo ipiganwa rikorwa agatanga isoko; ucamo isoko ibice agamije guca ku ruhande ibiteganywa n’itegeko rigenga amasoko ya Leta; uha cyangwa utanga umwanzuro wo guha isoko sosiyete idafite ubuzima gatozi; uha cyangwa utanga umwanzuro wo guha isoko uwahejwe mu masoko ya Leta; ugira uruhare, mu buryo butaziguye cyangwa buziguye, mu itangwa ry’isoko mu gihe hari igongana ry’inyungu mu buryo buteganywa n’itegeko rigenga amasoko ya Leta; ugira uruhare mu gushyira umukono ku masezerano atanga isoko hatabanje kwakirwa ingwate yo kurangiza imirimo neza; udafatira ingwate ziteganywa n’iri tegeko; utubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n’iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry’amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo; utanga isoko rya Leta akoresheje uburyo bunyuranye n’ubuteganywa n’iri tegeko kuri iryo soko.


Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu byaha bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.


Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe n’umukozi abitegetswe n’umuyobozi we, uwo muyobozi ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 10 Frw.

 

Comment / Reply From