Dark Mode
  • Wednesday, 08 May 2024

ADECOR itewe inkeke n’imibereho mibi iri guterwa n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

ADECOR itewe inkeke n’imibereho mibi iri guterwa n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Yanditswe na Sammy Celestin


Umuryango Nyarwanda Uharanira Inyungu z’Umuguzi, ADECOR, uvuga ko uhangayikishijwe n’imibereho mibi iri gutizwa umurindi n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko.


Mu kiganiro uyu Muryango wagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 12 Mutarama 2023, wavuze ko muri ibi bihe ubukungu bw’ubuhinzi bwagize imbogamizi kubera Covid 19 n’intambara y’Uburusiya na Ukirene, byanatumye ibiciro bizamuka.
Ndizeye Damien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ADECOR, yasobonuye ko byagize ingaruka ku ntumbero y’iterambere no kugabanuka kw’iby’ibanze mu gutunga umubiri (kalori zikenewe).


Ati:

“kuzamuka kw’ibiciro byabaye ku moko hafi ya yose y’ibiribwa n’ibinyobwa, ibi bibangamiye cyane gahunda y’iminsi 1000 ya mbere y’umwana kuko guhera yasamwa kugera agejeje imyaka ibiri, ari guhura n’ikibazo cy’imirire kizanamukurikirana mu mukurire ye, bikazagira ingaruka mbi ku musaruro we mu gihe cye cyo kuwutanga.”


Akomeza avuga ko izamuka ry’ibiciro ku biribwa n’ibinyobwa rigenda ryiyongera, bikajyana n’ibura ry’akazi , n’ibigenerwa umukozi (umushahara n’ibindi) bitari ku kigero gihangana ku isoko binatuma ubuzima bukomeza kugira imbogamizi.


Ubuyobozi bwa ADECOR bwaburiye ko hakenewe amavugurura muri politiki y’Ubuhizi n’Ubworozi, kugabanya imisoro, uburyo buhamye bwo kugenzura ibiciro no korohereza ba Rwiyemezamirimo.


Ati:“[Turasaba] ko havugururwa Politiki y’ubuhinzi n’ubworozi hitabwa ku bihingwa bisimbura ibyo u Rwanda rukura hanze nk’ibijumba, imyumbati, n’ibindi.. ndetse hagashyirwa imbaraga mu kugira abahinzi ba kinyamwuga bafite ubushobozi bwo gufasha igihugu kubona umusaruro uhagije kuko aho tugura umusaruro nabo babanza kwihaza bakadusagurira. Kugabanya imisoro n’ibishingirwaho ngo abantu bakore ubucuruzi, ari na byo byafasha kugira abakora ubucuruzi benshi bigatuma umusoro wagabanutse kuri bake winjirira muri benshi bawutanga. Ibi birasaba ko habaho kureba kure igihugu kikagira abacuruzi benshi kandi bishimiye gutanga umusoro aho kugira bake nabo bakorera muri izi mbogamizi twagaragaje.”


Raporo yashyizwe hanze n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda ku ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa 8 /2022, igaragaza ko ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro) byiyongereyeho20,4% ugereranyije n’ukwezi kwa Munani k’Umwaka wa 2021, aho ngo bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereye, ndetse n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi.

Comment / Reply From