Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

Rwanda: Agera kuri Miliyari 30Frw niyo akenewe mu kubakira abasenyewe n’ibiza

Rwanda: Agera kuri Miliyari 30Frw niyo akenewe mu kubakira abasenyewe n’ibiza

U Rwanda rukeneye agera kuri Miliyari 30 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kubaka inzu z’abagizweho ingaruka n’ibiza by’imyuzure n’inkangu, byibasiye ibice bitandukanye mu gihugu ku matariki 2-3 Gicurasi 2023.


Ni bimwe mu byatangajwe ku wa Mbere tariki 8 Gicurasi 2023 n’Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority-RHA), Nsanzineza Noel, ubwo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’ibigo biyishamikiyeho, basobanuraga gahunda y’ibikorwa bafite mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024; inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga iyobowe na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo w’Igihugu.


Nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru yabyandise, Nsanzineza yabivuze asubiza ikibazo cya Depite Munyaneza Omar, Perezida w’iyo Komisiyo, washakaga kumenya ingengo y’imari iteganyijwe mu gufasha byihutirwa abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza, biherutse kwibasira bimwe mu bice by’Igihugu.


Nsanzineza yagize ati:

 

"Uhereye ku bafite inzu zasenyutse burundu kuko ari bo bafite ibibazo bikomeye cyane, hakenewe agera kuri Miliyari 30 z’Amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo hashakwe igisubizo cyihuse ku Turere twose twagezweho n’ingaruka”.


Yakomeje avuga ko Ingengo y’imari ikenewe muri rusange ikiganirwaho, atanga urugero avuga ko kubaka inzu mu mudugudu w’ikitegererezo muri gahunda ya IDP, bitwara amafaranga ari hagati ya Miliyoni 15-20 Frw, bityo ko hazakenerwa ingengo y’imari nini mu kubaka inzu zasenywe n’ibiza.


RHA yatangaje kandi ko mu gihe igisubizo kirambye kitaraboneka, abaturage basenyewe n’ibiza, babaye bacumbikiwe mu nyubako z’amashuri no mu nsengero; ubu Guverinoma ikaba irimo kububakira ahantu baba by’igihe gito, harimo no kubaha ubwiherero bwimukanwa; kandi ko n’ubutabazi bwihuse bwamaze gutangwa, bahereye mu Karere ka Rubavu, kuko byagaragaye ko ari ho hari ibibazo bikomeye.


Imibare itangwa na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yerekana ko ibiza byatewe n’imyuzure n’inkangu ku matariki ya 2-3 Gicurasi 2023, byahitanye abantu 131 bisenya burundu inzu 3,006 naho izindi 3200 zirangirika cyane, zose hamwe zikaba ari 6206, ni mu gihe kandi izi byanatwaye imirima n’imyaka y’abaturage mu Ntara z’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo.

 

Rwanda: Agera kuri Miliyari 30Frw niyo akenewe mu kubakira abasenyewe n’ibiza

Comment / Reply From