Dark Mode
  • Sunday, 19 May 2024

Rwanda: Ambasaderi w'Ubushinwa na RCAO bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banasana amazu

Ku wa Gatandatu tariki 04 Gicurasi 2024, Ambasaderi w'Ubushinwa mu Rwanda, H.E. Wang Xuekun ari kumwe n’abagize Umuryango w’abanyeshuri bize mu Bushinwa (Rwanda China Alumni Organization-RCAO), bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro, banasanira amazu abatishoboye.

Ni igikorwa ibikorwa byitabiriwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Huss Anny Monique, wakiriye Ambasaderi Wang Xuekun n’abagize RCAO ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza, aho bashyize indabo aharuhukiye imibiri 105,000 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barabunamira.

Nyuma y’imihango yo kwibuka, bakomereje mu gikorwa cyo gutera inkunga abaturage batishoboye bo mu Mudugudu wa Kigasa, Akagari ka Murinja, mu Murenge wa Gahanga; aho mu muganda bakoze basannye amazu 30 harimo no kuyahindurira ibisenge, ndetse banagira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage batishoboye barenga 200, hagamijwe ko aba abaturage babaho neza kandi bishimye.

Umuyobozi wa RCAO, Theoneste Higaniro, avuga ko iki gikorwa cyari kigamije guha agaciro Abatutsi bakorewe Jenoside mu 1994, kandi uyu muryango uzakomeza ibikorwa bigamije gufasha no guteza imbere abatishoboye.

Ati:

“Nk’abanyeshuri bahoze biga mu Bushinwa, turi hano kugira ngo duhe agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, tubahe icyubahiro n’agaciro bakwiye. Gusana aya mazu ni intangiriro, tuzakomeza gutera inkunga iyi miryango mu gihe kiri imbere, hagamijwe ko babona ibikenewe kugira ngo bongere bagire ubuzima bwiza.”

Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro wungirije, Huss Anny Monique, yashimiye Ambasaderi Wang Xuekun n’abagize RCAO ku gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi; anavuga ku kunga ifatika batanze agira ati:

“Turabashimira cyane ku gikorwa cyiza cyo gusana ingo z’abaturage bacu, ni ikimenyetso cy'ubufatanye. Ibikorwa nk'ibi ntabwo byubahiriza kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, ahubwo binagaragaza ubushake bwo guharanira imibereho myiza y'abaturage bacu.”

Ni mu gihe ku bwa Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, H.E. Wang Xuekun, ibi bikorwa bishimangira ubumwe bukomeye, ubucuti n’ubufatanye biri hagati yu Rwanda n’Ubushinwa.

Umuryango w’abanyeshuri bize mu Bushinwa (Rwanda China Alumni Organization-RCAO) washinzwe mu mwaka wa 2012 ariko utangira gukora byemewe n'amategeko mu 2017, aho kugeza ubu ufite abanyamuryango basaga 700, ni mu gihe bimwe mu bikorwa wiyemeje harimo no gutera inkunga abaturage, kugaragaza akamaro ko kwiyunga, gukira ibikomere, no kubaka ejo hazaza heza ku banyarwanda bose.

Amwe mu mafoto yaranze ibi bikorwa:

Comment / Reply From