Dark Mode
  • Saturday, 18 May 2024

Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports yaciye amazimwe ku cyatumye badasinyisha Bigirimana Abedi

Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports yaciye amazimwe ku cyatumye badasinyisha Bigirimana Abedi

Nyuma y’igihe bivugwa ko umurundi Bigirimana Abedi azakinira Rayon Sports, Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle yatanze umucyo ku kuba uyu mukinnyi yerekeje muri Police FC, aho byatewe nawe ubwe ndetse n’umuhagarariye, aho ngo bakiri no ku isoko kuko nta rirarenga.


Ni nyuma y’igihe kinini Rayon Sports yifuza uyu musore wahoze mu ikipe ya Kiyovu Sports, ubu akaba yerekeje muri Police FC mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.


Aganira na Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, tariki 29 Nyakanga 2023, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yasobanuye impamvu Bigirimana atabasinyiye, kandi ari nabo bamwoherereje itike.


Yagize ati:

 

“Abedi twaganiriye akiri kumwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi muri Tanzania, asubira iwabo adusaba ko tumwoherereza itike turayimuha ya 720$. Yagombaga kuza aje kujya ku meza ya Rayon Sports tukaganira kuri byose….Yari kuza ari ku wa Mbere nyuma atubwira ko bitagikunze azaza ku wa Gatatu, ibyo turabyubaha kuko twumvaga twaramwoherereje itike. Twaje kumenya ko yaje turamushaka ngo aze tuganire ariko yagiye adukwepakwepa we n’umuhagarariye bita Arnaud.”


Avuga ku buryo yabanyuze mu myanya y’intoki kandi kera Rayon Sports yaragiraga abantu bayifasha gukurikirana abakinnyi ishaka; Uwayezu ati:

 

“Ako kavuyo niko ntashaka. Icyo gihe byaba bivuze ko twari kujya ku kibuga cy’indege tugakorayo akavuyo. Oya ntabwo bishoboka. Nta muntu kampara ayo mafaranga yayatwara tugashaka undi kuko ntabwo ari inzira nziza yo gukora kinyamwuga. Amategeko agomba gukurikizwa nibyo turimo duharanira mu mpinduka za ruhago y’u Rwanda.”


Yakomeje avuga ko Rayon Sports itarava ku isoko kuko isigaje kugura abandi bakinnyi babiri cyangwa batatu, anavuga ko muri rusange isoko ry’igura n’igurisha ry’uyu mwaka ritagoranye nk’imyaka ishize kuko byibura ubu amafaranga ahari.


Guhera ku wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023 ni bwo Police FC yashyize imbaraga mu biganiro na Bigirimana Abedi wahagurutse i Bujumbura saa Kumi zuzuye z’umugoroba z’i Kigali na RwandAir; akaza kwakirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’Umunyamabanga Mukuru w’iyi Kipe, CIP Claudette Umutoni, bakomereza ku Biro Bikuru by’Ikipe ku Kacyiru gukomeza ibiganiro bigamije gusinya, aho byanarangiye asinye nyuma yo guhabwa Miliyoni 30Frw n’umushahara wa Miliyoni 2Frw ku kwezi.

 

Comment / Reply From