Dark Mode
  • Wednesday, 15 May 2024

Rwanda: Kuki abakandida bigenga mu matora basabwa imikono y’abantu nibura 12 muri buri Karere?

Rwanda: Kuki abakandida bigenga mu matora basabwa imikono y’abantu nibura 12 muri buri Karere?

Mu gihe tariki 15 Nyakanga 2024 mu Rwanda hitegurwa amatora ya Perezida wa Repubulika yahujwe n’ay’Abadepite akazabera rimwe, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yashyize umucyo byinshi kuri aya matora harimo no kuba abakandida bigenga basabwa imikono y’abantu nibura 12 muri buri Karere.


Mu mabwiriza agenga abakandida bigenga harimo gutanga urutonde rw’abantu 600 bamusinyiye bashyigikira kandidatire ye, aho muri buri karere akaba afitemo 12; gusa hari abasanga uyu mubare ari munini cyane ku mukandida wigenga ku buryo byatuma bamwe bacika intege nyamara bari bashoboye.


Mu kugira icyo avuga kuri iki kibazo, mu kiganiro ‘Dusangire ijambo’ cya Radio na Televiziyo by'u Rwanda, Komiseri ushinzwe Amategeko muri Komisiyo y’Amatora, Mbabazi Judith yagize ati:

“Ugiye kuba umudepite uzaba umudepite w’igihugu cyose, w’abaturage bose. Ugiye kuba Perezida wa Repubulika uzayobora Abanyarwanda bose. Ugomba kugira nibura umubare muto w’abantu bagaragaza ko bashyigikiye kandidatire yawe kandi bakaba mu gihugu hose ku buryo twumva abantu 12 rwose ni bakeya ntabwo ari benshi.”


Ni ku nshuro ya kane mu Rwanda hagiye kuba amatora ya Perezida kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa, ni mu gihe NEC isaba urubyiruko cyane cyane abatagira indangamuntu n’abazitaye kwihutira kuzishaka kugira ngo batazacikanwa n’amatora.


Iteka rya Perezida ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ryasohotse tariki 11 Ukuboza 2023 rigaragaza ko azaba tariki 15 Nyakanga 2024, mu gihe ababa hanze y’u Rwanda bazatora kuwa 14 Nyakanga.
Zimwe mu mpamvu zatumye habaho guhuza aya matora harimo no kugabanya ikiguzi kiri hejuru yatwaraga kandi akaba mu myaka ikurikiranye.


Biteganijwe ko kwiyamamaza kw’abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry’abadepite bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki 12 Nyakanga 2024 hanze y’u Rwanda na tariki 13 Nyakanga imbere mu gihugu; mu gihe amatora ya Perezida yaherukaga tariki 3 na 4 Kanama 2017 naho ay’abadepite aheruka yabaye tariki 2 na 3 Nzeri 2018.

 

Comment / Reply From