Dark Mode
  • Sunday, 19 May 2024

Rwanda: 'Inzibutso nyinshi za Jenoside yakorewe Abatutsi ntizirajyamo amateka uko bikwiye'; Dr Bizimana

Rwanda: 'Inzibutso nyinshi za Jenoside yakorewe Abatutsi ntizirajyamo amateka uko bikwiye'; Dr Bizimana

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko kugeza ubu Inzibutso nyinshi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 zitarajyamo amateka uko bikwiye, mu gihe hari ubuhamya bugera ku gihumbi bugiye gutunganywa bugakoreshwa kandi bukabungabungwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.


Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Dr Bizimana Jean Damascene, uyobora MINUBUMWE, ubwo ku wa Kabiri tariki 20 no ku wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022, habaga amahugurwa y’iminsi ibiri ku "Kubungabunga Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'izindi Jenoside"; akaba yari agenewe abakozi ba MINUBUMWE, ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga witwa Memorial de la Shoah ufite icyicari i Paris mu Bufaransa, hagamijwe kubongerera ubumenyi kuri za Jenoside, kubungabunga ibimenyetso ndetse n’ubushakashatsi kuko abenshi muri abo bakozi ari bashya kandi bakeneye ubwo bumenyi.


Minisitiri Bizimana ati:

“Kwiga ni ikintu kidahagarara, abakozi ba MINUBUMWE benshi ni bashya ku buryo bakeneye ubumenyi ku bijyanye no kubaka amahoro, kubungabunga amateka, ubushakashatsi ndetse n’uburyo bwo gukoresha (methodologie). Aba bashakashatsi rero b’abanyamahanga b’inzobere nicyo kinini baduha.”


Avuga ku bumenyi bwo kubungabunga ibimenyetso n’ibikorwaremezo, Minisitiri Bizimana yagize ati:

“Dukenera n’ubumenyi mu bijyanye no kubungabunga ibimenyetso haba inzibutso ubwazo no gushyiramo amateka, kuko inzibutso nyinshi dufite ntabwo zirajyamo amateka uko bikwiye, haba ku buryo bwa video(amashusho), ndetse burya no gukusanya ubuhamya no kububika bigira uburyo bikorwamo, nabyo ni ukubitwigisha, kimwe no kubungabunga inyandiko kuko hari nyinshi dufite zitari n’iza gacaca gusa zirimo amakuru, hari technologie(ikoranabuhanga) Abayahudi bafite bamaze kumenyera bakoresha mu kuzibungabunga igihe kirekire.”


Yakomeje avuga ko hashize imyaka myinshi hakusanywa ubuhamya bw’abacitse kw’icumu, ubw’Abarinzi b’igihango, aho ubu hari ubugera ku gihumbi bubitse, ikigiye gukurikiraho ari ugukoresha ubwo buhamya kuko ubwinshi bwagiye bufatwa amajwi n’amashusho, ariko akenshi usanga ari burebure, hakaba hateganywa uburyo bwavamo ibitabo, bugakoreshwa no muri za filime mu buryo bugufi ku buryo bushyirwa no ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube mu buryo bw’ikoranabuhanga.


Ni mu gihe anavuga ko kuba abantu bakwibagirwa ari ibisanzwe kuko imyaka hafi 29 ishize ari myinshi, bityo kuba abatangabuhamya batibuka neza uko byagenze kose bibaho, ashishakariza abantu batandukanye nk’abashakashatsi, abanyamakuru, abakora za filime kubwifashisha kuko biteguye kububaha.


U Rwanda n'impuguke zo mu Muryango mpuzamahanga witwa Memorial de la Shoah mu kubungabunga amateka n’ibimenyetso bya Jenoside, bafitanye amasezerano y’imyaka 3, aho biteganijwe ko bakazafasha u Rwanda kubungabunga ubuhamya bw’amajwi n’amashusho busaga 1000 bwafashwe, inyandiko zisaga miliyoni 40 nazo zibitswe ndetse n’ibindi bimenyetso nk’imyenda, ibikoresho byakoreshejwe muri Jenoside n’ibindi.

Comment / Reply From