Dark Mode
  • Monday, 06 May 2024

Rayon Sports yandikiye Fan Clubs 4 izimenyesha ko zatakaje kuba abanyamuryango

Rayon Sports yandikiye Fan Clubs 4 izimenyesha ko zatakaje kuba abanyamuryango

Kuri uyu wa Kane tariki 06 Ukwakira 2022, Ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports bwandikiye Fan Clubs 4 z’iyi kipe, buzimenyesha ko zibaye zitakaje kuba abanyamuryango kuko zitubahirije ibisabwa.

 

Ibi ni ibikubiye mu ibaruwa yashyizweho umukono na Perezida wa Rayon Sports, Bwana Uwayezu Jean Fidele, aho yandikiye abanyamuryango bose ba Rayon Sports ko Fan Clubs zirimo Bugesera Blue Shine, Gikundiro Iwacu, Rubavu Fan Club n’Urungano Fan Club zibaye zitakaje kuba abanyamuryango ba Association Rayon Sports kubera kutubahiriza ibisabwa biri mu mategeko shingiro y’uyu muryango, anaboneraho kwibutsa n’izindi Fan Clubs zigenda gahoro ko zakuzuza inshingano zireba abanyamuryango.

 

Ni mu gihe kugeza ubu Umuryango wa Rayon Sports ubarirwa kuba ufite Fan Clubs zigera kuri 53 zikorera hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda no hanze yacyo.

 

Rayon Sports yandikiye Fan Clubs 4 izimenyesha ko zatakaje kuba abanyamuryango

Comment / Reply From