Dark Mode
  • Saturday, 18 May 2024

Perezida Kagame yahuye n’abasirikare bakuru aherutse kohereza mu kiruhuko cy’izabukuru, bagira ibyo bamwizeza

Perezida Kagame yahuye n’abasirikare bakuru aherutse kohereza mu kiruhuko cy’izabukuru, bagira ibyo bamwizeza

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yahuye n’abasirikare baheruka kujya mu kirihuko cy’izabukuru, abashimira akazi bakoze mu gihe bari mu mirimo.


Kuwa 30 Kanama nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yemereye abasirikare b’u Rwanda barimo Abajenerali 12 kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, nabo biyemeza gukomeza gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere igihugu.


Mu baheruka kujya mu kiruhuko cy’izabukuru harimo Gen James Kabarebe, wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo, Minisitiri w’ingabo ubu akaba ari Umujyanama w’Umukuru w’igihugu mu by’umutekano na Gen Fred Ibingira wabaye Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, anakora indi mirimo inyuranye mu gisirikare cy’u Rwanda.


Babinyujije ku rubuga rwa Twitter, Ibiro by’umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bagize bati:

 

“Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagiranye inama n’Abajenerali ndetse n’abasirikare bakuru batangiye ikiruhuko cy’izabukuru, abashimira imirimo bakoze. Abasirikare bakuru bari mu kiruhuko cy'izabukuru nabo bashimiye Perezida ku miyoborere ye, ndetse biyemeza gukomeza gutanga umusanzu wabo mu guhindura u Rwanda baruteza imbere bifashishije ubunararibonye bwabo no gutanga inama ku bakiri bato.”


Ku wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, nibwo Perezida Kagame yemeje ikiruhuko cy’izabukuru ku basirikare bakuru bafite ipeti rya Jenerali 12, anemeza iki kiruhuko kuri ba Ofisye bakuru 83, Abofisiye bato 6, n’Abasirikare bandi 86, ni mu gihe kandi hari 678 basoje amasezerano y’akazi, ndetse abagera ku 160 basezererwa kubera ibibazo by’ubuzima(uburwayi).

 

 

Perezida Kagame yahuye n’abasirikare bakuru aherutse kohereza mu kiruhuko cy’izabukuru, bagira ibyo bamwizeza
Perezida Kagame yahuye n’abasirikare bakuru aherutse kohereza mu kiruhuko cy’izabukuru, bagira ibyo bamwizeza
Perezida Kagame yahuye n’abasirikare bakuru aherutse kohereza mu kiruhuko cy’izabukuru, bagira ibyo bamwizeza

Comment / Reply From