Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Nyagatare: DASSO bashyikirije Nzaramba inzu zatwaye arenga Miliyoni 3 z’u Rwanda

Nyagatare: DASSO bashyikirije Nzaramba inzu zatwaye arenga Miliyoni 3 z’u Rwanda

Ku wa gatatu tariki 05 Ukwakira 2022, Urwego rwunganira Akarere mu by’umutekano(DASSO), rwashyikirije umuryango utishoboye wa Nzaramba inzu rwawubakiye zifite agaciro karenga Miliyoni 3 n’igice z’u Rwanda, uyu muryango ushimira uru rwego kuba rutumye batura heza.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Madamu Murekatete Julliet, ari kumwe n'Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Akarere, Ingabo na Polisi.

Ubwo bashyikirizwaga iyi nzu yo kubamo, umuryango wa Nzaramba Shadrack na Madamu we Murekatete Maritha batuye mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Gacundezi, Umudugudu wa Gacundezi ya II, bashimiye uru rwego rwabatuje heza, nabo biyemeza gufata neza izo nzu bazigirira isuku.

Inzu yo kubamo bahawe, igizwe n'ibyumba bitatu n’uruganiriro(salon) rwa kane rurimo n'intebe zo kwicaraho, naho hanze yayo hakaba hari indi nzu igizwe n'imiryango ine harimo igikoni, aho babika (stock), ubwogero ndetse n'ubwiherero.

Ni mu gihe kubaka izi nzu zombi n’indi mirimo yo gutunganya ikibanza, byose byubatswe na DASSO b'Akarere ka Nyagatare ku bufatanye n'Akarere ndetse n'Umurenge wa Rwimiyaga; bikaba byaratwaye byose hamwe amafaranga angana na Miliyoni eshatu n'ibihumbi magana atandatu y’u Rwanda (3,600,000Frw).

Amwe mu yandi mafoto yaranze iki gikorwa:

Nyagatare: DASSO bashyikirije Nzaramba inzu zatwaye arenga Miliyoni 3 z’u Rwanda
Nyagatare: DASSO bashyikirije Nzaramba inzu zatwaye arenga Miliyoni 3 z’u Rwanda
Nyagatare: DASSO bashyikirije Nzaramba inzu zatwaye arenga Miliyoni 3 z’u Rwanda
Nyagatare: DASSO bashyikirije Nzaramba inzu zatwaye arenga Miliyoni 3 z’u Rwanda
Nyagatare: DASSO bashyikirije Nzaramba inzu zatwaye arenga Miliyoni 3 z’u Rwanda

Comment / Reply From