Dark Mode
  • Thursday, 16 May 2024

Nsangiyenabo ntiyemeranya n'ubuyobozi ku butaka bwamuhaye

Nsangiyenabo ntiyemeranya n'ubuyobozi ku butaka bwamuhaye

Mu gihe abayobozi bo mu Karere ka Nyagatare basabwa gutanga serivisi nziza by'umwihariko mu kwezi kwahariwe ubutaka, umuturage witwa Nsangiyenabo Augustin, ntiyemeranya n'ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba ndetse n'ubw'Akarere ka Nyagatare ku butaka yahawe, nyuma yo kwamburwa ubwo yari afite mu 1994.

 

Iki ni kimwe mu bibazo byagarutsweho ku wa Kane tariki 08 Nzeri 2022, ubwo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel yatangizaga ukwezi kwahariwe serivisi z'ubutaka mu Karere ka Nyagatare, no mu Ntara y'Iburasirazuba muri rusange kuko hirya no hino mu turere tuyigize hazakorwa ibikorwa byo gutanga serivisi z'ubutaka ku baturage.

 

Ni igikorwa cyaranzwe n'ibikorwa bitandukanye birimo no gutanga ibyangombwa by'ubutaka ku baturage bujuje ibisabwa, banagaragaje ibyishimo kuko nyuma y'igihe kirekire badafite ibyangombwa by'ubutaka batuyeho ndetse n'ubwo bakoreraho ibikorwa bitandukanye birimo iby'ubuhinzi n'ubworozi babihawe; ahatanzwe ibyangombwa by'ubutaka bigera ku ijana mu byangombwa ijana na bibiri byari byarasabwe n'abaturage.

 

Ubwo yatangizaga uku kwezi kwahariwe ubutaka mu Karere ka Nyagatare, Guverineri CG Gasana yasabye abayobozi gushyashyanira umuturage barangwa n'ibikorwa bakava mu magambo.

 

Yagize ati: "Turi hano kugira ngo dutangize ukwezi kwahariwe ubutaka. Turasabwa gushyashyanira umuturage tumugezaho serivisi z'ubutaka ku bazikeneye. Umwanya waba urimo wose waba waratowe cyangwa se warahawe inshingano urasabwa gukora inshingano zawe uha serivisi nziza umuturage. Uku kwezi twihaye si amagambo ni ibikorwa, muzarangwe n'ibipimo mugaragaza ku baturage mumaze guha serivisi kandi nziza. Ababona ibyangombwa babibone, abafite ibibazo byihariye bihabwe umurongo."

 

Uwitwa Nsangiyenabo Augustin we ntiyemeranya n'ubuyobozi ku butaka bwamuhaye:

 

Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro uku kwezi kwahariwe ubutaka mu karere ka Nyagatare, Guverineri CG Gasana Emmanuel yatanze umwanya kugira ngo abaturage bafite ibibazo babigaragaze bihabwe umurongo.

 

Umwe mu baturage wabajije ikibazo, ni uwitwa Nsangiyenabo Augustin ubu ubarizwa mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari, Akagari ka Ruhunda, wahatujwe nyuma yo kwamburwa ubutaka n'indi mitungo irimo n'amazu yari afite mu Murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare, mu tugari twa Rukomo II na Rurenge.

 

Nsangiyenabo uvuga ko ubutaka bwe yabwambuwe mu mwaka wa 1994, avuga ko bwabohojwe n'abari abayobozi icyo gihe, aho ngo ikibazo cye yakigejeje ahantu hatandukanye harimo Urukiko rwa Nyagatare, Urwego rw'Umuvunyi Mukuru, Minisiteri yaba iy'ubutegetsi bw'igihugu n'iy'Ubutabera, ndetse no muri Perezidansi ya Repubulika y'u Rwanda, asaba ko yarenganurwa agahabwa ingurane ikwiye, kuko ubutaka yatwawe bwanganaga na hegitari 6, Ubuyobozi bw'Intara bumwizeza kumuha hegitari 3 ariko birangira ahawe hegitari imwe gusa ahitwa Nyamirama mu Murenge wa Karangazi wAkarere ka Nyagatare, aho asanga ari intica ntikize kuko ntacyo hamumatira.

 

Nsangiyenabo ati: "Ndasaba Nyakubahwa Guverineri kundenganura, kuko banyandikishije inyandiko ko nemera ingurane kandi ntarayibona, ndabasaba ko bampa ingurane ikwiye bakanshyiriramo n'inzu yo kubamo kuko ubu ndacumbitse, na cyane ko aho nambuwe nari mfitemo n'amazu."

 

Asoza avuga ko kuri ubu nyuma y'uko umugore we yitabye Imana, agowe no gutunga abana yamusigiye bagera kuri batandatu, agasaba uwari we wese kumufasha agakemurirwa ikibazo ahabwa ingurane ikwiye, irimo n'inzu dore ko avuga ko agiye gusaza acumbika kandi yari afite ubutaka yiguriye n'amazu yiyubakiye.

 

Mu gukemura iki kibazo, ubuyobozi bwavuze ko ikibazo cya Nsangiyenabo bukizi, aho ngo ubutaka yaguze bwari bwaratujwemo impunzi z'Abarundi nyuma bigaragara ko ari ubutaka bwa Leta.

 

Mu rwego rwo kumufasha kubona aho gutura nk'abandi banyarwanda badafite ubutaka, ubuyobozi bwamushakiye ubutaka mu Murenge wa Karangazi, ahabwa hegitari imwe n'ubwo we avuga ko idahagije akifuza guhabwa ubutaka bunini, mu gihe ku kibazo cy'inzu yo guturamo, Guverineri CG Gasana yasabye ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare kumushakira amabati nibura 20, mu gihe kitarenze amezi abiri; gusa ariko Nsangiyenabo uyu mwanzuro ntawukozwa.

 

Andi mafoto yaranze iki gikorwa:

Nsangiyenabo ntiyemeranya n'ubuyobozi ku butaka bwamuhaye
Nsangiyenabo ntiyemeranya n'ubuyobozi ku butaka bwamuhaye
Nsangiyenabo ntiyemeranya n'ubuyobozi ku butaka bwamuhaye
Nsangiyenabo ntiyemeranya n'ubuyobozi ku butaka bwamuhaye
Nsangiyenabo ntiyemeranya n'ubuyobozi ku butaka bwamuhaye
Nsangiyenabo ntiyemeranya n'ubuyobozi ku butaka bwamuhaye
Nsangiyenabo ntiyemeranya n'ubuyobozi ku butaka bwamuhaye

Comment / Reply From